BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Imitwe irimo M23 yakomanyirijwe ku kugura intwaro

RDC: Imitwe irimo M23 yakomanyirijwe ku kugura intwaro

admin
Last updated: December 22, 2022 3:14 am
admin
Share
SHARE

Akanama Gashinzwe umutekano ku isi ka Loni  kafashe umwanzuro wo  kugumishaho gukomanyiriza(Embargo) ku kugura intwaro  ku butaka bwa Congo imitwe yose itari iya Leta irimo na M23  n’abantu ku giti cyabo.

Congo yakuriweho birantega mu kugura intwaro

Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bwatanzwe n’Ubufaransa buvuga ko bigamije gufasha DR Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu.

Aka kanama kandi kafashe umwanzuro wo gukuraho amabwiriza yasabaga igisirikare cya Congo (FARDC) kumenyesha Loni mu gihe hari intwaro icyo gihugu cyifuza kugura.

Ku bwiganze, abagize ako kanama batoye bashyigikira gukuraho uwo mwanzuro wemejwe mu myaka hafi 15 ishize utegeka kubanza kumenyesha komite ishinzwe ibihano “kohereza uko ariko kose kw’intwaro cyangwa ibisa nazo” cyangwa “ubufasha bwose, ubujyanama cyangwa amahugurwa bya gisirikare” kuri DR Congo.

Ibihugu byinshi bigize aka kanama, ndetse n’ibisanzwe bihanganye nka Amerika, Uburusiya, Ubushinwa n’Ubwongereza byashyigikiye iriya myanzuro yombi kuri  Congo.

Uhagarariye Uburusiya muri kariya kanama , Anna M. Evstigneeva, yavuze ko ibihano byinshi biriho ku byerekeye intwaro ku bihugu “ntibijyanye n’uko ibintu byifashe ku rubuga”.

Avuga ko igihugu cye cyari cyiteguye gukuraho uriya mwanzuro kuri Congo no muri Kamena ubwo uheruka gufatwaho icyemezo.

Uhagarariye Ubushinwa , Zhang Jun ,yashimye uriya mwanzuro avuga ko igihugu cye cyakomeje gusaba “gukuraho cyangwa guhindura ibihano nk’ibi” ku bihugu bya Africa.

Michel Xavier Biang uhagarariye Gabon yavuze ko uyu mwanzuro uzakuraho inzitizi zose kuri Congo zo “gusubiza bikwiriye imitwe yitwaje intwaro irimo kwiba umutungo kamere no gukora ubwicanyi ku basivile mu burasirazuba bw’igihugu”.

 

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • bigabo says:
    December 22, 2022 at 1:27 pm

    Yego nimureke DRC igure intwara m23 ibone izo ibarashisha kuko nta kindi zizabamarira uretse kuzigabana na m23

    Reply
  • titi says:
    December 23, 2022 at 11:52 am

    Kariya kanama ka Loni nako karasetsa peee, inyeshyamba se ubundi zari zemerewe kugura intwari kuva ryari, harya buriya nukugira ngo bashimishe kongo bakomeze bacukure amabuye? nibazizane M23 ubundi ibone ikizayifasha ibakura Goma

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?