BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Haringingo Francis yasubije abibajije ku myambarire ye

Haringingo Francis yasubije abibajije ku myambarire ye

admin
Last updated: December 19, 2022 9:39 am
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, ahamya ko uko yari yambaye ku mukino yatsinzwe na APR FC abona nta kibazo biteye kuko ari ibigezweho.

Haringingo ahamya ko yari yambaye neza

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na mukeba, APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Umutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Haringingo Francis yagaragaye yambaye ipantalo ntoya, ishati y’umweru n’ikoti.

Iyi myambarire y’uyu mutoza, benshi bayigarutseho ndetse ntibayivugaho rumwe aho bamwe bemeza ko yari yambaye neza kandi ibigezweho ariko abandi bakavuga ko ku myaka ye atari akwiye kuza yambaye imyenda imufashe nk’iy’abana.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Haringingo yavuze ko kuri we abona yari yambaye neza kandi iyo aje ku kibuga aba aje mu biro bye kandi agomba kuhaza yambaye neza.

Ati “Aha mba ndi mu biro byanjye. Uru ni urubanza mu zindi, nibaza ko akazi kanjye ngomba kukubaha. Kugaragaza neza ikipe yanjye ni ibyo twigishwa.”

Yongeyeho ati “Byose bijyana n’igihe. Ni imyambarire iba igezweho. Byose biterwa n’uko abantu babyumva.”

Undi mutoza uzwiho kwambara imyambarire yakunze kwibazwaho na benshi, ni Masudi Djuma watoje iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Imyambarire ya Haringingo yagarutsweho na benshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Desire Bahati Kambale says:
    December 20, 2022 at 7:23 am

    Hhhh inkuguzi ziragwira.

    Reply
  • Rukundo says:
    December 20, 2022 at 2:48 pm

    Umurengwe wica nki nzara i Burundi ko iyo myambaririre atoza flamingo ko atayambaraga cash zo mu Rwanda zirabasaza atoza flamingo yahembwaga 150.000 fr burundais none rayon iramuhemba 4.000.000 fr rwandais Urunva atagomba gusara ? Niko bimeze yari aje azi ngo aratsinda apr ngo ayishongoreho biramucanga.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?