BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda na Nigeria byasinye amasezerano agamije gusubiza abantu ku kwezi

U Rwanda na Nigeria byasinye amasezerano agamije gusubiza abantu ku kwezi

admin
Last updated: December 13, 2022 9:03 pm
admin
Share
SHARE

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi batandakanye ku bijyanye n’uburyo Africa yakwinjira mu bushakshatsi bujyanye no kumenya isanzure.

Perezida Paul Kagame aganira n’abandi bayobozi bari kumwe mu ihuriro rya America na Africa rigamije guteza imbere ubushakashatsi mu by’isanzure

Perezida Paul Kagame muri iri huriro yari kumwe na Perezida wa Cameroon, Paul Biya, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe isanzure cy’Abanyamerika, NASA, Bill Nelson, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu by’isanzure muri Nigeria, Dr Ahmad.

U Rwanda na Nigeria byabimburiye ibindi bihugu bya Africa gusinya amasezerano ya Artemis Accords, agamije gusubiza abantu ku kwezi nibura mu mwaka wa 2025.

Mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi bw’isanzure bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi, aho yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuba igicumbi cy’ibigo bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isanzure.

Amasezerano ya Artemis agamije gusubiza abantu ku kwezi mu 2025, harimo no gukora ubushakashatsi ku yindi mibumbe irimo Mars, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Col Francis Ngabo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure.

Ibihugu 21 byari byarasinye aya masezerano ya Artemis, birimo Brazil, Ubuyapani, Canada, Ubufaransa, Ubutaliyani, Singapole n’ibindi.

Muri Amerika hari kubera inama ihuza USA n’Afurika
Perezida Paul Kagame yavuze ijambo mu nama yiga ku by’isanzure

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?