BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Gen Muhoozi yavuze ko atakwigereranya na Gen Kabarebe

Gen Muhoozi yavuze ko atakwigereranya na Gen Kabarebe

admin
Last updated: December 13, 2022 10:30 am
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni  akaba ari n’umujyana we wihariye,Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yavuze imyato umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame,Gen James Kabarebe, avuga uburyo ari umusirikare w’icyitegererezo kuri we.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko James Kabarere ari umusirikare mwiza  ndetse ko akomeye kumurusha.

Yagize ati “Hari umujenerali ukomeye cyane kundusha mu buzima .Izina rye ni Jenerali  James Kabarebe.Ni umusirikare mwiza kundusha.Ariko ubu turi inshuti.Ntitujya tuganira ibyo guhangana.Abategetsi bacu  baharanira amahoro”

Jenerali James Kabarebe ni umwe mu bahoze mu ngabo za Uganda ndetse afasha iki gihugu kukibohora.

Uyu mujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame , yigeze gutangariza Taarifa ko nubwo yagize uruhare mu kubohora Uganda, yari afite intego yo kuza mu Rwanda.

Yagize ati: “N’ubwo nagize uruhare mu ngabo za NRA tubohora Uganda, ariko sinigeze numva ko ari Uganda mfitemo imizi. Ntabwo umuhamagaro wanjye wari NRA. Icyakora nagombaga kuyijyamo kugira ngo nitegure uko nzagaruka iwacu mu Rwanda. Ikifuzo cyo kuhagaruka cyakomezaga kumpata.”

Avuga ko mu mutima we buri gihe yumvaga ko yahamagariwe kuzakorera u Rwanda ari ingabo yarwo aho kuba ingabo y’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Icyakora kubera ko kugira ngo bigerweho byasabaga kugira aho ahera, byabaye ngombwa ko aba mu ngabo za NRA kugira ngo zimutoze ariko nanone yunguke ubunararibonye bwo kuzaharanira kubohora no kuba mu gihugu cye

Uganda ifitanye amateka akomeye n’u Rwanda cyane ko Abanyarwanda babaye impunzi muri icyo gihugu, baza kurwana mu ntambara zahiritse ubutegetsi bwa Idi Amin na Milton Obote.

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame yavuzwe imyato na,umuhungu wa Museveni  Gen Kainerugaba

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?