BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyakabanda: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa

Nyakabanda: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa

admin
Last updated: December 12, 2022 9:52 am
admin
Share
SHARE

Urugaga rwa FPR Inkotanyi rw’abagore bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge, biyemeje gusubiza abana mu ishuri abana b’abakobwa babuze ubushobozi bakigira ku mihanda.

Abagore bo mu Murenge wa Nyakabanda biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa bo ku muhanda

Tariki 9 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, habaye umunsi ngarukamwaka uhuza Urugaga rw’abagore bashakimiye ku muryango wa FPR Inkotanyi uba ugamije kureba ibyagezweho ko kuganira ku bindi bibazo biba bigomba gushakirwa ibisubizo.

Bamwe mu bayobozi bari muri uyu muhango, harimo Chairperson ku rwego rw’Umurenge, Kanyamaganga Étienne,  Chairperson Urugaga ku Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angélique,  Umunyamabanga w’Urugaga ku Karere, Mukamuvunyi Sophie n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku Murenge, Ntakontagize Frorence.

Haganiriwe kuri byinshi birimo gushima ibyakozwe no kureba ibiteganywa mu mwaka utaha. Mu byakozwe byo kwishimira harimo kuvana mu mirire mibi, gahunda ya dusasirane, ndetse no kuganiriza abana b’abakobwa bo mu mihanda kubashakira uko basubira mu mashuri, n’ubwo hakiri imbogamizi zo kuba batarabyumva neza.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yasabye abagore ba mutima w’urugo kuba intangarugero mu bandi, kwirinda amakimbirane, ndetse anibutsa abagore ko kuba hariho Uburinganire bitavuze guhangana bya hato na hato n’abagabo, mu ngo.

Uyu muyobozi yasabye gukomeza kwita ku bana b’abakobwa, no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.

Kayumba Charles waje gutera ingabo mu bitugu abagore avuga ko uruhare rw’umugore mu muryango wa FPR ari ntagereranwa.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angelique avuga ko, utashimira ibyo Umuryango wa FPR umaze kugeza ku Banyarwanda, yaba arintashima.

Umwe muri aba bagore n’umubyeyi ufite imyaka isaga 60, yavuze ko ashimira cyane Umuryango wa FPR Inkotanyi kuko wafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi.

Hari gutegurwa umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 35 ishize, Umuryango wa FPR Inkotanyi ushinzwe.

Ubwitabire ku bayobozi bwari bwiza
Ubutumwa butandukanye bwatanzwe
Inzego zitandukanye zari zaje muri uyu muhango
Bamwenyuraga
Ubwitabire bwo bwari ku rwego rwiza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

2 Min Read
Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?