BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyakabanda: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa

Nyakabanda: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa

admin
Last updated: December 12, 2022 9:52 am
admin
Share
SHARE

Urugaga rwa FPR Inkotanyi rw’abagore bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge, biyemeje gusubiza abana mu ishuri abana b’abakobwa babuze ubushobozi bakigira ku mihanda.

Abagore bo mu Murenge wa Nyakabanda biyemeje gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa bo ku muhanda

Tariki 9 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, habaye umunsi ngarukamwaka uhuza Urugaga rw’abagore bashakimiye ku muryango wa FPR Inkotanyi uba ugamije kureba ibyagezweho ko kuganira ku bindi bibazo biba bigomba gushakirwa ibisubizo.

Bamwe mu bayobozi bari muri uyu muhango, harimo Chairperson ku rwego rw’Umurenge, Kanyamaganga Étienne,  Chairperson Urugaga ku Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angélique,  Umunyamabanga w’Urugaga ku Karere, Mukamuvunyi Sophie n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku Murenge, Ntakontagize Frorence.

Haganiriwe kuri byinshi birimo gushima ibyakozwe no kureba ibiteganywa mu mwaka utaha. Mu byakozwe byo kwishimira harimo kuvana mu mirire mibi, gahunda ya dusasirane, ndetse no kuganiriza abana b’abakobwa bo mu mihanda kubashakira uko basubira mu mashuri, n’ubwo hakiri imbogamizi zo kuba batarabyumva neza.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yasabye abagore ba mutima w’urugo kuba intangarugero mu bandi, kwirinda amakimbirane, ndetse anibutsa abagore ko kuba hariho Uburinganire bitavuze guhangana bya hato na hato n’abagabo, mu ngo.

Uyu muyobozi yasabye gukomeza kwita ku bana b’abakobwa, no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.

Kayumba Charles waje gutera ingabo mu bitugu abagore avuga ko uruhare rw’umugore mu muryango wa FPR ari ntagereranwa.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angelique avuga ko, utashimira ibyo Umuryango wa FPR umaze kugeza ku Banyarwanda, yaba arintashima.

Umwe muri aba bagore n’umubyeyi ufite imyaka isaga 60, yavuze ko ashimira cyane Umuryango wa FPR Inkotanyi kuko wafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi.

Hari gutegurwa umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 35 ishize, Umuryango wa FPR Inkotanyi ushinzwe.

Ubwitabire ku bayobozi bwari bwiza
Ubutumwa butandukanye bwatanzwe
Inzego zitandukanye zari zaje muri uyu muhango
Bamwenyuraga
Ubwitabire bwo bwari ku rwego rwiza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
Mu Rwanda

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

1 Min Read
Mu Rwanda

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?