BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ndayishimiye i Nairobi mu biganiro bishakira amahoro Congo

Ndayishimiye i Nairobi mu biganiro bishakira amahoro Congo

admin
Last updated: November 27, 2022 4:49 pm
admin
Share
SHARE

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, yafashe indege imwerekeza i Nairobi mu biganiro bigamije gushakira amahoro Congo.

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yari ku kibuga cy’indege agiye i Nairobi

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byavuze ko Evariste Ndayishimiye yamaze kwerekeza muri Kenya, mu biganiro bitegerejwe kuri uyu wa Mbere.

Ni ibiganiro bya gatatu bihuza Abanye-congo batandukanye barimo imitwe yitwaje intwaro, abayobozi b’abaturage (chefs coutumiers), imiryango itari iya Leta, bakaganira n’Abayobozi ba Leta ya Congo.

Umutwe wa M23 umaze iminsi wotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo mu burasirazuba ntabwo wohereje intuma i Nairobi.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro wagirana n’umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba, mu gihe utaremera kurekura uduce wafashe.

Perezida Ndayishimiye asezera abamuherekeje

Urubuga rushyigiye M23, rwa Twitter, y’uwisiye “Général Sultan MAKENGA notre espoir,” ruvuga ko inyeshyamba za M23 nyuma yo gufata agace ka Kitshanga, na Masisi, ubu zizengurutse ahitwa Sake.

M23 yafashe uduce turimo Bunagana, Kiwanja, Katwiguru, Ishasha, Kibumba, Rutshuru, n’ahandi, ikavuga ko igihe ingabo za Leta, FARDC zayigabaho ibitero izirwanaho.

Ku wa Gatandatu ikiciro cya gatatu cy’ingabo za Kenya cyageze muri Congo, i Goma mu rwego rw’ingabo z’Akarere zizakoreshwa mu kujya hagati y’ingabo za Congo n’abarwanya Leta kugira ngo inzira y’ibiganiro ikomeze, ndetse zikazanagira uruhare mu kwambura intwaro inyeshyamba.

Abandi basirikare ba Kenya bageze i Goma ku wa Gatandatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ggg says:
    November 28, 2022 at 9:42 am

    Iyo mitwe se iraganira na DRC Kdi ar’iyayo?niyo yayishyizeho.naho igituma batemera M23 n’uko ataribo bayishyizeho,M23 i’ibahonde kuko basangiye igihugu niba inashyigikiwe n’ibihugu by’akarere byab’aruko izira uko baremwe kdi nta ukwiye kuzira ko ar’umututsi kugeza n’aho bamutemagurana n’amatungo ye kdi bikorwa n’abafatanya-bikorwa ba DRC baturutse mu Rwanda bakoze Jenocide

    Reply
  • Ggg says:
    November 28, 2022 at 9:42 am

    Iyo mitwe se iraganira na DRC Kdi ar’iyayo?niyo yayishyizeho.naho igituma batemera M23 n’uko ataribo bayishyizeho,M23 i’ibahonde kuko basangiye igihugu niba inashyigikiwe n’ibihugu by’akarere byab’aruko izira uko baremwe kdi nta ukwiye kuzira ko ar’umututsi kugeza n’aho bamutemagurana n’amatungo ye kdi bikorwa n’abafatanya-bikorwa ba DRC baturutse mu Rwanda bakoze Jenocide

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?