BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ndayishimiye i Nairobi mu biganiro bishakira amahoro Congo

Ndayishimiye i Nairobi mu biganiro bishakira amahoro Congo

admin
Last updated: November 27, 2022 4:49 pm
admin
Share
SHARE

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, yafashe indege imwerekeza i Nairobi mu biganiro bigamije gushakira amahoro Congo.

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yari ku kibuga cy’indege agiye i Nairobi

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byavuze ko Evariste Ndayishimiye yamaze kwerekeza muri Kenya, mu biganiro bitegerejwe kuri uyu wa Mbere.

Ni ibiganiro bya gatatu bihuza Abanye-congo batandukanye barimo imitwe yitwaje intwaro, abayobozi b’abaturage (chefs coutumiers), imiryango itari iya Leta, bakaganira n’Abayobozi ba Leta ya Congo.

Umutwe wa M23 umaze iminsi wotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo mu burasirazuba ntabwo wohereje intuma i Nairobi.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro wagirana n’umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba, mu gihe utaremera kurekura uduce wafashe.

Perezida Ndayishimiye asezera abamuherekeje

Urubuga rushyigiye M23, rwa Twitter, y’uwisiye “Général Sultan MAKENGA notre espoir,” ruvuga ko inyeshyamba za M23 nyuma yo gufata agace ka Kitshanga, na Masisi, ubu zizengurutse ahitwa Sake.

M23 yafashe uduce turimo Bunagana, Kiwanja, Katwiguru, Ishasha, Kibumba, Rutshuru, n’ahandi, ikavuga ko igihe ingabo za Leta, FARDC zayigabaho ibitero izirwanaho.

Ku wa Gatandatu ikiciro cya gatatu cy’ingabo za Kenya cyageze muri Congo, i Goma mu rwego rw’ingabo z’Akarere zizakoreshwa mu kujya hagati y’ingabo za Congo n’abarwanya Leta kugira ngo inzira y’ibiganiro ikomeze, ndetse zikazanagira uruhare mu kwambura intwaro inyeshyamba.

Abandi basirikare ba Kenya bageze i Goma ku wa Gatandatu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ggg says:
    November 28, 2022 at 9:42 am

    Iyo mitwe se iraganira na DRC Kdi ar’iyayo?niyo yayishyizeho.naho igituma batemera M23 n’uko ataribo bayishyizeho,M23 i’ibahonde kuko basangiye igihugu niba inashyigikiwe n’ibihugu by’akarere byab’aruko izira uko baremwe kdi nta ukwiye kuzira ko ar’umututsi kugeza n’aho bamutemagurana n’amatungo ye kdi bikorwa n’abafatanya-bikorwa ba DRC baturutse mu Rwanda bakoze Jenocide

    Reply
  • Ggg says:
    November 28, 2022 at 9:42 am

    Iyo mitwe se iraganira na DRC Kdi ar’iyayo?niyo yayishyizeho.naho igituma batemera M23 n’uko ataribo bayishyizeho,M23 i’ibahonde kuko basangiye igihugu niba inashyigikiwe n’ibihugu by’akarere byab’aruko izira uko baremwe kdi nta ukwiye kuzira ko ar’umututsi kugeza n’aho bamutemagurana n’amatungo ye kdi bikorwa n’abafatanya-bikorwa ba DRC baturutse mu Rwanda bakoze Jenocide

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
Mu mahanga

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?