BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamagabe: Imvura yangije  ikiraro ku muhanda Nyamagabe-Nyanza-Ruhango 

Nyamagabe: Imvura yangije  ikiraro ku muhanda Nyamagabe-Nyanza-Ruhango 

admin
Last updated: November 24, 2022 12:58 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaze iminsi itatu babuze uko basubira mu miryango ituye mu turere tw’iyo ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali, kubera  umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye,maze imigezi ya Rukarara na Mwogo hagati ya Nyamagabe,Nyanza na Ruhango yuzuye igafunga inzira.

Imvura nyinshi yangije imihanda mu ntara y’Amajyepfo

Usibye kuba imvura yangije imihanda,Iteme rya Rukarara ryajyaga ryoroshya ingendo naryo ryacitse rituma ubuhahirane hagati y’uturere ihagarara.

Bamwe mu baturage bavuganye na RBA, bavuze ko bamaze iminsi barara muri gare ya Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe,basaba ko bafashwa gusubira mu miryango yabo.

Umwe yagize ati “Ibyifuzo ni uko mwaturebera uko tuva aha muri gare, tugasubira mu miryango yacu.”

Undi nawe yagize ati “Icyifuzo ni uko baturebera uko badukura hano muri gare,turenda kuhapfira n’inzara.Simfite icumbi, iminsi itatu hano muri kaduha muri gare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe,Niyomwungeri Hildebrand,yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imihanda yongere kuba nyabagendwa.

Yagize ati”Ni byo koko twagize ibibazo by’imihanda yangijwe n’imvura nyinsi yaguye,hari ahantu imodoka zitari gushobora kunyura cyane cyane  umuhanda wo ku iteme ryo kuri rukarara.Icyo turi kureba ni uko uko umuhanda twaba tuwusannye, ku buryo imodoka zishobora gutambuka , mu gihe twaba dutegereje ko ukorwa mu buryo burambye.”

Uyu muyobozi yahumurije abaturage bahuye n’akaga kubera iyi mvura anasaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti ndetse n’ibindi byago byazanwa n’iyo mvura.

Usibye abaturage baheze muri gare, hari imyaka yarengewe ku buryo yamaze kwangirika bityo ko nta musaruro biteze

Iyi mvura kandi yangije  imihanda jya ku ruganda rwa Kitabi, Musebeya,ndetse n’imyaka itandukanye.

Ikiraro cy’umugezi wa Rukarara cyangiritse ubuhahirane n’uturere burahagarara

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.Rw

IVOMO:RBA

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?