BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyabarongo yuzuye ihagarika urujya n’uruza ku bagenzi

Nyabarongo yuzuye ihagarika urujya n’uruza ku bagenzi

admin
Last updated: November 22, 2022 3:05 pm
admin
Share
SHARE
Imvura nyinshi yaguye ijoro ryose bukarinda bucya yatumye amazi y’umugezi wa Nyabarongo asendera afunga umuhanda wa Muhanga-Ngororero bihagarika ingendo.

Abaturage basabwe guhagarika ingendo Muhanga- Ngororero

Aho amazi menshi ari ni nko muri metero 800 uvuye ki kiraro cya Nyabarongo cy’aho bita ku Cyome, ugana mu Murenge wa Gatumba ho mu Karere ka Ngororero.

Abagenzi bavaga cyangwa bajyaga mu Ntara y’Amajyepfo n’ uburenganzira bavaga mu modoka bakazisiga hakurya no hakuno y’umugezi wa Nyabarongo bakazamuka mu muhanda w’igitaka uca mu Murenge wa Gatumba bakaza guhura na Kaburimbo y’aho amazi atabashije kugera.

Ruberanziza Osée umwe mu bagenzi bajyaga mu Karere ka Rubavu ati “Twambutse dufite ubwoba bwinshi ko amazi ashobora kudusanga ku kiraro twambuka, ariko twagize amahirwe batunyuza mu muhanda w’ibitaka mbere yuko duhura n’uwa Kaburimbo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko basabye abatwara abagenzi n’abaturage ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, ko babanza gutegereza amazi ko imvura igenza makeya  kugira ngo basubukure ingendo n’imihahirane.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye kiri mu mahanda wa Ngororero, gusa natwe byatubangamiye kuko abajya mu Ntara y’Uburengerazuba ntaho banyura kuko umuhanda warengewe n’amazi.”

Kayitare yavuze ko batanze amatangazo basaba ko abaturage n’abatwara ibinyabiziga babanza guhagarara bagategereza ko amazi agabanuka mu muhanda.

Mayor Kayitare avuga ko inzego zamaze guhagarika ingendo z’abakoresha imodoka kugeza izi saha “Kandi twamenyesheje abaturage bacu ko nubwo umuhanda wacu udafunze, ariko ko ntaho baca baramutse bambutse Nyabarongo bashaka kugana mu Karere ka Ngororero.”

Ubusanzwe Umugezi wa Nyabarongo wuzuraga mu bihe by’imvura nyinshi y’itumba imvura iri hafi yo gucika cyane mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Mu minsi ishize mu gihe cy’izuba ryinshi abana haruguru no munsi y’iki kiraro wasangaga barimo kuvogera umugezi wa Nyabarongo n’amaguru.

Amazi ya Nyabarongo kandi yafunze umuhanda uhuza Akarere ka Ruhango n’Akarere ka Karongi uciye mu Murenge wa Kabagari nkuko Gitifu w’uwo Murenge Gasasira François Regis yabibwiye UMUSEKE.

Urebeye kure wakeka ko nta muhanda wa Kaburimbo uhari.
Nyabarongo kandi yafunze Umuhanda uhuza Akarere ka Ruhango n’aka Karongi.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Rucie says:
    November 27, 2022 at 8:58 pm

    Nyabaronko ninini cyane pe!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?