BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ababyeyi bahaye ishimwe uwashinze ishuri ritsindisha neza

Muhanga: Ababyeyi bahaye ishimwe uwashinze ishuri ritsindisha neza

admin
Last updated: November 21, 2022 9:52 am
admin
Share
SHARE
Komite y’ababyeyi barerera mu Ishuri ryigenga “Ahazaza Independent School” bahaye ishimwe  Raina Luff wabubakiye ishuri riza ku myanya y’imbere mu Rwanda.

Komite y’ababyeyi yagaragarije ishimwe ifitiye Umufatanyabikorwa washinze iri shuri

Uyu muhango wo gushimira Umufatanyabikorwa watangije ishuri ry’incuke n’iribanza mu Mujyi wa Muhanga, wabaye ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo 2022.

Muri iki gikorwa ababyeyi bagaragaje amarangamutima yabo, mu mugambo mbwirwaruhame babwiraga  uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri ndetse bamuha n’impano y’ururabo.

Bavuze ko kubashyiriraho ishuri byazamuye uburere n’ireme ry’uburezi ku bana babo baharererwa.

Bavuze ko bashimira uyu mufatanyabikorwa watekereje  gushinga ishuri ryigenga mu Mujyi rwagati wa Muhanga.

Dusingize Marie Paul uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera mu ishuri “Ahazaza Independent School.”

Ati “Abanyeshuri bose bize muri iri shuri batsinda neza, kandi usanga nta kinyuranyo cy’amanota gihari ku banyeshuri batsinze kuko bose bajya kunganya.”

Dusingize yavuze ko gutega amatwi no kujya inama hagati y’ababyeyi n’uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri, aribyo bitumye ubumenyi, uburere bihabwa abana bikomeza kuzamuka kuri uru rugero.

Yavuze ko badashobora kwirara ahubwo ko bagiye gushyira imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi ridasubira inyuma.

Umuyobozi w’Ishuri Ahazaza Independent School, Raina Luff  avuga ko nta jambo yabona avuga akurikije ibyo ababyeyi bamugaragarije.

Raina Luff yavuze ko akunda uRwanda kandi rukaba ruri mu mutima we.

Ati “Nta jambo nabona mvuga uyu munsi, kuko ibyishimo mfite birandenze, umusingi ni ikintu cy’ingenzi ku nzu, iyo utawubatse neza inzu irasenyuka.”

Raina yavuze ko guha umwana uburere bwiza ari ugutegura ejo heza he ndetse n’igihugu muri rusange.

Ishuri “Ahazaza Independent School” ryatangiye mu mwaka wa 2006 icyo gihe ryari rifite abanyeshuri 17 nyuma y’imyaka 16 rimaze rishinzwe rifite abanyeshuri barenga 500.

 RAINA LUFF avuga ko umusanzu we ku Rwanda ari uguha ubumenyi abana
Bamwe mu babyeyi barerera mu iri shuri bavuga ko kujya inama aribyo byazamuye ireme ry’uburezi
Ababyeyi bahaye RAINA LUFF impano y’ururabo iherekejwe n’amagambo y’ishimwe
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?