BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ababyeyi bahaye ishimwe uwashinze ishuri ritsindisha neza

Muhanga: Ababyeyi bahaye ishimwe uwashinze ishuri ritsindisha neza

admin
Last updated: November 21, 2022 9:52 am
admin
Share
SHARE
Komite y’ababyeyi barerera mu Ishuri ryigenga “Ahazaza Independent School” bahaye ishimwe  Raina Luff wabubakiye ishuri riza ku myanya y’imbere mu Rwanda.

Komite y’ababyeyi yagaragarije ishimwe ifitiye Umufatanyabikorwa washinze iri shuri

Uyu muhango wo gushimira Umufatanyabikorwa watangije ishuri ry’incuke n’iribanza mu Mujyi wa Muhanga, wabaye ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo 2022.

Muri iki gikorwa ababyeyi bagaragaje amarangamutima yabo, mu mugambo mbwirwaruhame babwiraga  uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri ndetse bamuha n’impano y’ururabo.

Bavuze ko kubashyiriraho ishuri byazamuye uburere n’ireme ry’uburezi ku bana babo baharererwa.

Bavuze ko bashimira uyu mufatanyabikorwa watekereje  gushinga ishuri ryigenga mu Mujyi rwagati wa Muhanga.

Dusingize Marie Paul uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera mu ishuri “Ahazaza Independent School.”

Ati “Abanyeshuri bose bize muri iri shuri batsinda neza, kandi usanga nta kinyuranyo cy’amanota gihari ku banyeshuri batsinze kuko bose bajya kunganya.”

Dusingize yavuze ko gutega amatwi no kujya inama hagati y’ababyeyi n’uyu mufatanyabikorwa washinze ishuri, aribyo bitumye ubumenyi, uburere bihabwa abana bikomeza kuzamuka kuri uru rugero.

Yavuze ko badashobora kwirara ahubwo ko bagiye gushyira imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi ridasubira inyuma.

Umuyobozi w’Ishuri Ahazaza Independent School, Raina Luff  avuga ko nta jambo yabona avuga akurikije ibyo ababyeyi bamugaragarije.

Raina Luff yavuze ko akunda uRwanda kandi rukaba ruri mu mutima we.

Ati “Nta jambo nabona mvuga uyu munsi, kuko ibyishimo mfite birandenze, umusingi ni ikintu cy’ingenzi ku nzu, iyo utawubatse neza inzu irasenyuka.”

Raina yavuze ko guha umwana uburere bwiza ari ugutegura ejo heza he ndetse n’igihugu muri rusange.

Ishuri “Ahazaza Independent School” ryatangiye mu mwaka wa 2006 icyo gihe ryari rifite abanyeshuri 17 nyuma y’imyaka 16 rimaze rishinzwe rifite abanyeshuri barenga 500.

 RAINA LUFF avuga ko umusanzu we ku Rwanda ari uguha ubumenyi abana
Bamwe mu babyeyi barerera mu iri shuri bavuga ko kujya inama aribyo byazamuye ireme ry’uburezi
Ababyeyi bahaye RAINA LUFF impano y’ururabo iherekejwe n’amagambo y’ishimwe
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?