BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > FARDC yashyize yemera ko umusirikare warasiwe i Rubavu ari uwa Congo

FARDC yashyize yemera ko umusirikare warasiwe i Rubavu ari uwa Congo

admin
Last updated: November 20, 2022 2:29 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo za Congo, FARDC zemeje ko umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda ari umwe mu babo, mbere hari habaye impaka, ndetse ambulance yari ivuye muri Congo gufata uwo murambo i Rubavu isubirirayo aho, bavuga ko atari uwabo.

Iyi ni imbunda uriya musirikare yari afite, ngo yarashwe nyuma yo kurasa amasasu 9 (Photo Kigali Today)

Umuvugizi wa FARDC, Col Guillaume Ndjike yavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’urwego rureba ibyabaye ku mipaka, EJVM basanze nyakwigendera yari umusirikare wa FARDC.

Yavuze ko uwo musirikare yari amaze igihe gito yoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi n’u Rwanda.

Ati “Yisanze yayobye, cyane ko hari nijoro.”

Uriya musirikare u Rwanda rwari rwanze kwmeza ko ari uwa Congo, hatabaho igenzura, yarashwe n’abasirikare barinda umupaka mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu (01h00 a.m).

Kigali Today yari ahabereye igenzura ry’aho uriya musirikare yarasiwe, ivuga ko abasirikare bamurashwe babwiye abagenzuzi ba EJVM, yari wenyine.

Ambulance yari yaje gutwara umurambo, yabanje gusubirirayo aho, FARDC ivuga ko uwarashwe itamuzi

Abo basirikare bavuze ko uriya musirikare wa Congo, wari wambaye imyenda y’abarinda umukuru w’igihugu, yari yambaye n’ingofero itukura, yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka, uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Bavuze ko “Yarashe amasasu arindwi (7) ku minara ibiri baramusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri (2), aribwo yahise araswa.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, ni we wasobanuriye abagenzuzi ba EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe.

EXCLUSIVE INTERVIEW: Ibyamenyekanye ku muntu witwaje intwaro warasiwe i Rubavu

Igisirikare cya Congo cyaje kwemera ko uwarashwe ari umwe mu basirikare ba FARDC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?