BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yarahiriye gushyira iherezo ku byatumye yubura imirwano

M23 yarahiriye gushyira iherezo ku byatumye yubura imirwano

admin
Last updated: November 9, 2022 3:06 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko utazongera kuva ku butaka bwa RD Congo usubire mu buhungiro nk’uko wigeze kubigenza ubwo mu mwaka wa 2013 watsindwaga, urahirira gushyira iherezo ku byatumye begura intwaro.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa na Gen Sultan Emmanuel Makenga

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 rivuga ko mu gihe Leta ya Congo yanze ibiganiro bazarwana nayo kugeza ku iherezo.

M23 yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo, ariko niba Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera ingaruka zayo.

Umuyobozi w’uyu mutwe Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko “Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.”

Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z’intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage, zica abasivili abandi barahunga.

Nta mibare y’abishwe n’izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by’intambara bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi.

Uyu mutwe warahiye ko “Udateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.”

Uyu mutwe uyoborwa ku rugamba na Gen Sultan Makenga, washimangiye ko wiyemeje gushyira iherezo ku muzi w’ibibazo byatumye begura intwaro.

Wavuze ko Leta ya Congo ititaye ku nzira y’ibiganiro byasabwe n’Umuryango w’Abibumbye, AU ndetse na EAC ahubwo ushaka intambara bakaba bagiye kujya mu mitsi nta yandi mahitamo.

M23 isobanura ko ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, bashaka kuba mu gihugu cyabo batekanye n’imiryango yabo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanze burundu ibyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23, ivuga ko izayirasa igasubira mu nkambi z’impunzi aho yateye ituruka.

Kugeza ubu nta gace na kamwe kagenzurwa na M23 kari kigarurirwa n’Ingabo za Leta kuko uyu mutwe wafunze inzira z’ubutaka zose zinjira mu matware yawo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
7 Comments
  • Patrikus from Rwanda says:
    November 9, 2022 at 5:02 pm

    M23 never give up! Songa mbere ka mageshi

    Reply
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    November 9, 2022 at 6:08 pm

    Yewe! Nkurikije ibyo amashusho yatweretse bamaze kubamishaho amasasu, umenya koko bariyemeje gupfira ku butaka bwa Kongo! Halya ubundi bararwanira iki? gufata ubutegetsi? kurengera abatutsi bo muri Kongo? Ntabwo batubwira neza ikigamijwe.

    Reply
    • Ubana Ade says:
      November 10, 2022 at 7:45 am

      Bararwanira Uburenganzira Bwumucongomani Uvuga ururimi Rwikinyarwanda

      Reply
  • Aba soja says:
    November 9, 2022 at 6:38 pm

    Aha hazaca uwambaye!

    Reply
  • mukarugira emerance says:
    November 10, 2022 at 8:02 am

    unva bagabo akagabo gahimba akandi kataraza, babonye badasubizwa ngo twatsinze, ubu c`est pas le cas M23 igiye gukora kunganzo ubundi biriya bishangazi bababeshye ngo nindege birangire, cyabitama ati reka ngure izindi, ngaho nasobanurire USA icyo agurira izo ndege kuza gukubitwa na M23?nizize abana bariteguye tu, songa mbere bana ba congo.

    Reply
  • manweri says:
    November 13, 2022 at 8:52 am

    songa mbere situwezi kurudinyuma ndasuhuza makenga nabucura imana ibane namwe

    Reply
  • Tante says:
    November 15, 2022 at 8:42 pm

    Never give up M23

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?