BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru wasabye Minisitiri agacupa yanyomoje ibyo kwirukanwa muri RBA

Umunyamakuru wasabye Minisitiri agacupa yanyomoje ibyo kwirukanwa muri RBA

admin
Last updated: November 3, 2022 3:25 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamakakuru Musangamfura Lorenzo Christian yanyomoje amakuru yo kwirukanwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru nyuma yo gutebya asaba Minisitiri icupa, avuga ko nta baruwa arahabwa imusezerera.

Lorenzo Christian yanyomoje ibyo kwirukanwa kuri RBA nyuma yo gusaba Minisitiri Dr Bayisenge icupa

Ni inkuru ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru ivuga ko uyu munyamakuru yamaze kwirukanwa na RBA, nyuma yo kwandika kuri Twitter abwira Minisitiri Bayisenge Jeannette ati “nta cupa ryawe nzi”.

Mu kiganiro yagiranye n’ UMUSEKE, Musangamfura Lorenzo yavuze ko nta baruwa imusezerera mu kazi yahawe n’ubuyobozi bwa RBA nubwo yasabwe ubusobanuro.

Ati “Nta baruwa imenyesha nahawe, rero ntacyo nabivugaho kuko nk’ikigo ntabwo kirantumira. Njyewe icyo nasabwe kwisobanura nisobanuye, ikizavamo nzakimenya. Ibivugwa n’ibyandikwa nibyo abantu batekereza ko biragenda, kuko byabereye ku mbuga nkoranyambaga.”

Musangamfura Lorenzo yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibyo abantu batekereza ndetse nawe arimo ategura ibaruwa yo kwisegura ku bantu baba baragizweho ingaruka n’ubutumwa yatambukije, gusa ngo ibyaba byose yabyakira kuko biterwa n’uburyo ikigo cyakiriye ibyavuzwe.

Yagize ati “Ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga akenshi abantu nibo baca urubanza, niba ibitekerezo byatanzwe ikigo cyumva ugisebeje gifite uburenganzira bwo kugufataho umwanzuro, Minisitiri ntabwo yigeze anyereka ko yababajwe n’igitekerezo cyanjye, rero niba abantu baciye urubanza babona ko narengereye, bafite ukuri k’uko babona ibintu nubwo akenshi hazamo ibitekerezo bwite.”

Lorenzo yavuze ko umwanzuro wose RBA yafata ntacyo yawuhinduraho ndetse awakira uko bari buwumugezeho, nyuma yo gusuzuma ubusobanuro yatanze.

Kuwa 1 Ugushyingo 2022, nibwo umunyamakuru Lorenzo abinyujije kuri Twitter yatabarije umwana w’imyaka 13 wagaragaraga mu mashusho avuga ko ahohoterwa na mama we, akamukubita inkoni zitari iza kibyeyi, agashimangira ko agendana ibikomere ku mutima.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yaje kumusubiza ko bagiye gukurikirana iki kibazo, yongeraho ko ariko basabye Musangamfura Lorenzo gutanga amakuru arambuye y’uko bagera ku mwana ariko atarayabaha, nubwo nabo bari bakomeje gushaka amakuru.

Mu gusubiza, Musangamfura Lorenzo yasubije igisubizo cyatangaje asa n’utebya, aho yabwiye Minisitiri ko nta cupa rye azi bagomba kubanza gukemura icyo kibazo cy’icyaka.

Yagize ati “Erega minister, ikibazo urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette nawe yasubije asa n’utebya, amwibutsa ko iby’icupa bikwiye kuza nyuma yo gufasha uwo mwana.

Iki kiganiro cya Minisitiri Bayisenge n’umunyamakuru Lorenzo Musangamfura cyatumye benshi babigira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga,  bamwe bavuga ko bidakwiye ariko abandi bakagaragaza ko ntagitangaza kiri mu byo yavuze.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • Thanks says:
    November 5, 2022 at 8:45 am

    Ibi bintu byo kwandika Kuri izi nkoranyambaga ahantu mushatse mwabyitondera,ubuzima bwanyu niho bwibera,mbese NTA banga rihaba NTA no kugenzura ibyo wanditse,hari uwigeze gutebya arebye inkumi ziba Kuri Instagram ati”ABA ntibabaho baba Ku mashusho gusa” .Barack Obama yaravuze ati Rubyiruko mwitondere inkoranyambaga kuko iyo mvuka mu gihe cyazo bishoboke ko Wenda ntari kuba président bitewe n’ibyo nari kuba naragiye nshyira hanze”

    Reply
  • Mafila Gentil says:
    November 5, 2022 at 12:22 pm

    Batamwirukanye, RBA yaba ishyigikiye “indiscipline”.

    Reply
    • Anonymous says:
      November 7, 2022 at 8:00 am

      Ubwose wowe urumvakumwirukana aribyobyiz r? Fuck u

      Reply
  • Uwamahoro says:
    November 5, 2022 at 4:39 pm

    Njye ndabona nta kibazo gihari kko bigaragara ko harimo gutebya no gushyenga no kuryoshya ikiganiro. Bamwirukanye, twaba duhaye icyuho bamwe bavuga ko nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo tugira.

    Reply
  • Hakizuwera says:
    November 6, 2022 at 6:07 pm

    Ariko nimumbwirimpamvu gutebya aricyaha? ahubwose iryotegeko rihanisha kwirukana utebya riri mungingo yakangahe? ryasinyweryari? ryashyizweho nande? umva arimistri simuzi aruwo munyamakuru simuzi bose nukubumva umva ibyo nakarenganepe esubwo iyamwaka imodoka noneho barikumuca umutwe

    Reply
  • Nsengimana says:
    November 6, 2022 at 11:09 pm

    Uwo Munyamakuru Ararengana Niba Yabivuze Nkaruswa Muriwe, Ntaho Bigaragara Ahubwo Byagaragaye Nko Gutebya No Gushenga Nka Bantu Bamenyeranye Rwose Bareke Uwo Munyamakuru Akomeze Akazike Neza Niko Mbyunva Murakoze.

    Reply
  • Anonymous says:
    November 9, 2022 at 8:28 am

    Ukuri kuriho yaratebyaga umva burumwe wese niyumvise amatwiye nta ruswa yasabaga

    Reply
  • Patos says:
    November 9, 2022 at 12:06 pm

    Ni indiscipline cyaneee kuko ntabwo watebya mugutabariza umuntu keretse iyo yandika nibura avuga ati nimara kuguha amakuru ugasanga ariyo uzagure agacupa kuko ndi umuntu w’umugabo

    Reply
  • M. ZAMBO says:
    November 9, 2022 at 9:22 pm

    Lorenzo Muasangamfura nta cyaha yakoze y’aba arenganye.
    Imfura ziratebya,zirashyenga,zikanganira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?