BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ingo zirenga ibihumbi 20 zigiye guhabwa amashanyarazi 

Muhanga: Ingo zirenga ibihumbi 20 zigiye guhabwa amashanyarazi 

admin
Last updated: November 1, 2022 2:25 pm
admin
Share
SHARE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kwegereza umuriro w’amashanyarazi Imidugudu 79 ituwemo n’ingo 20773.

Imidugudu 79 yo mu Karere ka Muhanga, igiye guhabwa Umuriro w’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi mibare y’abaturage bazahabwa umuriro w’amashanyarazi , igamije kuzamura igipimo cy’abaturage kuko abawufite bakiri ku rwego rwo hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMJSEKE ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere abatuye aka Karere bose bafite amashanyarazi.

Yagize ati “Abafite amashanyarazi mu Karere bageze kuri 55,43%, uyu mubare uracyari hasi.”

Kayitare yavuze ko uko bazagenda babona ubushobozi, aribyo bizatuma bagera ku ntego biyemeje.

Ati “Dufite indi gahunda yo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage benshi batuye mu bice by’icyaro, uzaterwa inkunga na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD).”

Uyu Muyobozi akavuga ko uwo muriro ari ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo yo guha abaturage amashanyarazi,  yatangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2022, ikazatwara amezi 18.

Ubuyobozi bukavuga ko umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba, abazawuhabwa Leta izashyiramo nkunganire  hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe abaturage babarizwamo.

Abo mu cyiciro cya mbere Leta izajya ibishyurira nkunganire ya 90% ariko imirasire bazahabwa ikaba itazarenza ibihumbi 100 by’amafaranga y’uRwanda.

Abo mu cyiciro cya 2 bazahabwa nkunganire ya 70%, naho abo mu cya 3 bahabwe nkunganire ya 45% by’agaciro ku murasire.

UMUSEKE wamenye amakuru ko  imirimo yo guha abaturage amashanyarazi, mu gihe cy’amezi 18, izarangira itwaye miliyari 10 z’uRwanda.

Gusa abatuye mu  Midugudu yo mu Murenge wa Rugendabari nibo bagize umubare munini w’abazahabwa amashanyarazi, ugereranyije n’indi Midugudu yo mu Mirenge 11 isigaye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?