BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ubuyobozi bwa Ruhango bwakemuye ibibazo by’abagororwa bahakomoka

Ubuyobozi bwa Ruhango bwakemuye ibibazo by’abagororwa bahakomoka

admin
Last updated: October 28, 2022 11:45 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi uhereye ku bw’umurenge kugeza ku bw’akarere, bwafashe iya mbere bujya gusura abagororwa babo bahatuye bafungiye muri gereza ya Nyanza bumva ibibazo bafite, bafata umwanya wo kubikemura ibidakemutse bakabiha umurongo.

Abagororwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasuye abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza hazwi nka gereza ya Mpanga.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusibirana yabwiye UMUSEKE ko akarere kateguye igikorwa cyo kuganira n’abaturage bako bari kugororwa kandi bakaba bakeneye kumenya aho igihugu kigeze gitera imbere, no kumenya ibibazo bafite nk’abandi banyarwanda bari hanze ya gereza.

Ati “Twaboneyeho kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo nk’abantu batari mu ngo zabo turabikemura kandi ibyo tutabashije gukemura twababwiye uko bizakemuka kandi tugaha raporo ubuyobozi bwa gereza kugirango buzabagezeho amakuru ajyanye nuko twakemuye ibyo bibazo.”

Bimwe mu bibazo byabajijwe ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango byinshi muri byo bishingiye ku butaka cyakora umwe muri bo yabajije ubuyobozi bw’akarere ku kibazo cyo guhabwa ibyangombwa kugirango imiryango yasigaye mu rugo ihabwe ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de sante).

Uriya mugororwa yavugaga ko umuryango utanga ubwisungane mu kwivuza bakabara abantu bari mu muryango cyakora bo bahura n’imbogamizi ko hari abagira ingorane mu miryango yabo Kuko  hari abo babara bari muri gereza bafunze

Ati “Umuturage uri hano ufunze nkeka ko mu kagari cyangwa mu mudugudu baba bamuzi ariko bagahura ni  ibabazo byo kubasaba kuboherereza ibyemezo by’uko bafunze kandi bizwi.”

Ubuyobozi bwa gereza bwashimiye akarere ka Ruhango kuza gusura abaturage bako

Uriya mugororwa ashingiye ko inzego z’ibanze ziba zizi ikibazo asaba ko atari ngombwa kuza kuri gereza ngo basiragire ahubwo bigekemurirwa mu mudugudu

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Marie Vianney Rusibirana asubiza uriya mugororwa yavuze ko ubu atari ngombwa guhabwa ibyemezo ari uko abantu baje kubasur a gusa ubu ahubwo bagomba gukoresha ikoranabuhanga

Ati “Twavuganye n’ubuyobozi bwa gereza ndetse tubaha email y’akarere niba umuturage acyeneye icyangombwa cy’uko ari kugororwa azajya acyohereza akoresheje ikoranabuhanga bikamwohereza kubona serivisi we n’umuryango we bidasabye ko aza gusurwa.”

Abagera kuri 800 bo mu karere ka Ruhango nibo bagororerwa muri gereza ya Nyanza mugukemura ibibazo bafite kandi hakozwe amatsinda muri buri murenge umuyobozi w’uwo murenge akumva ibibazo bafite bigakemurwa, ibidakemuwe bigahabwa umurongo.

Buri murenge wafashe abaturage babo bumva ikibazo bafite

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?