BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

admin
Last updated: October 26, 2022 11:11 am
admin
Share
SHARE

Hari amakuru avuga ko Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yimuriye umuryango we mu gihugu cya Canada kiri ku Mugabane wa Amerika.

Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yerekeje gutura muri Canada

Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2022, Gasana Francis wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, ntabwo yigeze kongera kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ikipe.

Uku kutagaragara mu bikorwa by’ikipe, byibajijweho na benshi basanzwe bakurikiranira hafi iyi kipe iterwa n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yemezwa na bamwe basanzwe muri iyi kipe, bemereye UMUSEKE ko Gasana yerekeje mu gihugu cya Canada kandi atazagaruka kuko yajyanye n’umuryango we wose.

Gasana ubwo yafataga indege, yabwiye Ubuyobozi bwa AS Kigali ko azagaruka mu Rwanda ndetse agasubira mu kazi ariko bihabanye n’ukuri.

Uzi neza iby’urugendo rw’uyu mugabo, yabwiye UMUSEKE ko ashobora kutazagaruka kuko hari n’ibindi byinshi bifite aho bihuriye n’umutungo w’aho yakoraga, bimuvugwaho.

Ati “Yagiye mu ibanga rikomeye ajyanye n’umuryango we muri Canada. Hari n’ibindi bijyanye n’umutungo w’aho yakoraga bimuvugwaho. Ashobora kugaruka cyangwa ntagaruke.”

Umwe mu bayobozi ba AS Kigali, yavuze ko Gasana yamwemereye ko azagaruka mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022.

Ati “Njye yambwiye azaza muri uku kwezi turimo mu mpera zako. Azagaruka vuba kabisa.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yari yatowe mu Komite Nyobozi iheruka guhabwa manda nshya yo kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • gatera says:
    October 26, 2022 at 12:28 pm

    Benshi basigaye bajya gushakira ubuzima bwiza muli Canada.Iyo bagezeyo,boherereza bene wabo amadolari.Twese twifuza kubaho neza.Gusa benshi bibagirwa ikintu kimwe.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 6:33,dugomba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Abumvira iyo nama,n’ubwo aribo bake nkuko Yesu yavuze,Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitukishinge ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana y’Abakristu nyakuli.

    Reply
  • Mayimayi muzungu says:
    October 26, 2022 at 1:38 pm

    Abazungu bagiye bagira za RPF kera zitunganya ibihugu byabo. Ubu biratunganye uretse ko bazabyisenyera kuko abubu batazi uko aba kera bavunitse.
    Kubona intiti, za kaminuza, ibigo bubushakashatsi bose nta numwe ubona ko USA ibabeshya ibateranya na Iran, Russia, Koreya ya Ruguru, China, … Birahagije kugirango ibyavezweho byose bazabibure mu nkubiri izakurikira

    Reply
  • Em says:
    October 26, 2022 at 1:52 pm

    Narebe uko Abana bakwiga neza Umuryango uterimbere

    Reply
  • Em says:
    October 26, 2022 at 1:52 pm

    Narebe uko Abana bakwiga neza Umuryango uterimbere

    Reply
  • Niyonkuru says:
    October 26, 2022 at 10:42 pm

    Nu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

2 Min Read
Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?