BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

Biravugwa: Umunyamabanga wa AS Kigali n’umuryango we bimukiye muri Canada

admin
Last updated: October 26, 2022 11:11 am
admin
Share
SHARE

Hari amakuru avuga ko Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yimuriye umuryango we mu gihugu cya Canada kiri ku Mugabane wa Amerika.

Gasana Francis wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yerekeje gutura muri Canada

Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2022, Gasana Francis wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, ntabwo yigeze kongera kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ikipe.

Uku kutagaragara mu bikorwa by’ikipe, byibajijweho na benshi basanzwe bakurikiranira hafi iyi kipe iterwa n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yemezwa na bamwe basanzwe muri iyi kipe, bemereye UMUSEKE ko Gasana yerekeje mu gihugu cya Canada kandi atazagaruka kuko yajyanye n’umuryango we wose.

Gasana ubwo yafataga indege, yabwiye Ubuyobozi bwa AS Kigali ko azagaruka mu Rwanda ndetse agasubira mu kazi ariko bihabanye n’ukuri.

Uzi neza iby’urugendo rw’uyu mugabo, yabwiye UMUSEKE ko ashobora kutazagaruka kuko hari n’ibindi byinshi bifite aho bihuriye n’umutungo w’aho yakoraga, bimuvugwaho.

Ati “Yagiye mu ibanga rikomeye ajyanye n’umuryango we muri Canada. Hari n’ibindi bijyanye n’umutungo w’aho yakoraga bimuvugwaho. Ashobora kugaruka cyangwa ntagaruke.”

Umwe mu bayobozi ba AS Kigali, yavuze ko Gasana yamwemereye ko azagaruka mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2022.

Ati “Njye yambwiye azaza muri uku kwezi turimo mu mpera zako. Azagaruka vuba kabisa.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yari yatowe mu Komite Nyobozi iheruka guhabwa manda nshya yo kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • gatera says:
    October 26, 2022 at 12:28 pm

    Benshi basigaye bajya gushakira ubuzima bwiza muli Canada.Iyo bagezeyo,boherereza bene wabo amadolari.Twese twifuza kubaho neza.Gusa benshi bibagirwa ikintu kimwe.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 6:33,dugomba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Abumvira iyo nama,n’ubwo aribo bake nkuko Yesu yavuze,Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitukishinge ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana y’Abakristu nyakuli.

    Reply
  • Mayimayi muzungu says:
    October 26, 2022 at 1:38 pm

    Abazungu bagiye bagira za RPF kera zitunganya ibihugu byabo. Ubu biratunganye uretse ko bazabyisenyera kuko abubu batazi uko aba kera bavunitse.
    Kubona intiti, za kaminuza, ibigo bubushakashatsi bose nta numwe ubona ko USA ibabeshya ibateranya na Iran, Russia, Koreya ya Ruguru, China, … Birahagije kugirango ibyavezweho byose bazabibure mu nkubiri izakurikira

    Reply
  • Em says:
    October 26, 2022 at 1:52 pm

    Narebe uko Abana bakwiga neza Umuryango uterimbere

    Reply
  • Em says:
    October 26, 2022 at 1:52 pm

    Narebe uko Abana bakwiga neza Umuryango uterimbere

    Reply
  • Niyonkuru says:
    October 26, 2022 at 10:42 pm

    Nu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
Imikino

El Ahli S.C Wad Madani yaritegerejwe mu Rwanda ntikije 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?