BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Mukura irasabwa kwishyura Opoku miliyoni 11.3Frw bitarenze iminsi 45

Mukura irasabwa kwishyura Opoku miliyoni 11.3Frw bitarenze iminsi 45

admin
Last updated: October 24, 2022 3:45 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], yabwiye Mukura Victory Sport et Loisir ko igomba kwishyura rutahizamu William Opoku Mensah wirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

FIFA yategetse Mukura VS kwishyura Opoku Mensah miliyoni 11.3 Frw

Iyi kipe igomba kwishyura uyu rutahizamu asaga miliyoni 11.3 Frw bitewe no kuba nta mategeko yakurikijwe ubwo ikipe yamwirukanaga.

Ibikubiye mu byo FIFA yategetse Mukura kwishyura Opoku:

Kumwishyura ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda batamwishyuye mu kwezi ku Ukwakira, 2021 n’andi angana nayo ibihumbi 700 y’ukwezi kwa Gicurasi, 2022 batamwishyuye nanone. Yongeye guhanishwa kwishyura uyu miriyoni 9.1 kubera guhagarika amasezerano nta mpamvu. Ikipe ya Mukura kandi igomba kwishyura uyu mukinnyi ibihumbi 800 yishyuye Visa.

Mu ibaruwa bandikiye umukinnyi igaragaza neza ko ubundi bujurire bwanzwe. Bahaye Mukura igihe kingana n’iminsi 45 yo kuba bamaze kwishyura Opoku Mensah wabatsinze. Nibatubahiriza igihe bahawe bazahagarikwa kugura abakinnyi baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze y’u Rwanda.

Opoku Mensah yinjiye muri Mukura tariki 27 Mata, 2021. Icyo gihe yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Gusa nyuma y’umwaka umwe gusa, ikipe ya Mukura ntiyumvikanye n’uyu rutahizamu kubera ikibazo cy’imyitwarire, birangira umukinnyi yisubiriye iwabo mu gihugu cya Ghana.

Umukinnyi mbere y’uko asubira iwabo habanje kuvugwa ko nta ruhushya yari afite rumwemerera gukorera mu Rwanda, kuko icyo gihe uruhushya yari asanganywe rumwemerera kuba ari umukozi wemewe rwari rwararangiye. Yafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda bivugwa ko yataye akazi.

Umukinnyi akigera iwabo, yahise yandikira FIFA ayisaba kumurenganura nyuma yo gutandukana na Mukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ikirego cye cyarakiriwe nyuma yo kugenzura neza ibikubiye muri icyo kirego, Mukura yarandikiwe itegekwa kwishyura uyu mukinnyi kuko itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Imyanzuro ya mbere yandikiwe ikipe ya Mukura yarayijuririye itanga impamvu z’uko umukinnyi ari we wiyirukanye bari bagitegereje ikizava muri ubwo bujurire bwabo.

Ni rutahizamu wabanzagamo muri Mukura
Opoku yari yasinye imyaka ibiri muri Mukura VS

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?