BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Chorale Saint Paul igiye gukora igitaramo cy’amateka i Kigali

Chorale Saint Paul igiye gukora igitaramo cy’amateka i Kigali

admin
Last updated: October 19, 2022 12:02 pm
admin
Share
SHARE

Imwe mu makorari imaze igihe ivutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhbition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 11 Ukuboza 2022 mu gufasha abantu kwinjira mu minsi mikuru bayobowe n’Imana.

Chorare Saint Paul yo mur Paroisse ya Kicukiro ifite u buhanga budasnzwe mu muziki wa “Classic”

Chorale Saint Paul yavutse muri 2009 ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro, ikaba ifite intego yo gufasha aba Kristu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo.

Iyi Chorale ifite umwihariko w’ubuhanga budasanzwe mu muziki wa “Classic” ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.

Izwi mu ndirimbo yahimbiye ikipe ya Rayon Sports, Gasogi United, APR Fc, izirimo “Umubyeyi Uturutira abandi”, “Rwanda horana ibyiza” n’izindi zitandukanye.

Umuyobozi w’iyi korari Nizeyimana Nyituriki Denis yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukora igitaramo cy’amateka yo kuririmbira abakunzi babo indirimbo zihimbaza Imana zinogeye amatwi za gihanga ndetse no kwidagadura.

Avuga kandi ko abantu b’ingeri zitandukanye bazitabira iki gitaramo bazasusurutswa mu ndirimbo zigezweho cyane mu Rwanda ndetse na Karahanyuze.

Ati “Uburyo tuzidagaduramo bunyuranye n’ahandi, buri wese uzazamo azaze yiteguye kubyina kandi azaze yiteguye kubona abaririmbyi bafite impano atari yabona na rimwe yaba muri iki gihugu n’ahandi.”

Nzeyimana avuga ko muri iki gitaramo bateguye ababyinnyi b’umuziki wa Classic bitamenyerewe mu Rwanda kuko bisanzwe bifite umwihariko i Burayi.

Avuga ko bazaririmba indirimbo zabo ndetse n’izamamaye mu mahanga kandi zakoze amateka aho zizaririmbwa mu mwimerere wazo.

Ati “Turifuza kandi tuzishimira kuzabona abakunzi bacu turi kumwe turi kubataramira, ntabwo twakwishimira kwihererana ibyo byishimo.”

Iki gitaramo kije gikurikira ibindi Chorale Saint Paul yakoze nyuma y’igenza gacye ry’icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahungabanyije Isi muri rusange.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka ahasanzwe azaba ari 5000 Frw muri VIP ni ibihumbi 10 y’u Rwanda mu gihe muri VVIP ari 25000 Frw.

Ni abahanga mu muziki uyunguruye unyura amatwi, iyo bageze ku ndirimbo z’amakipe basya batanzitse
Abagize Chorale Saint Paul ni abahanga kandi babyigishijwe n’ababizobereyemo
Ababyinnyi ba Classic bari tayali biteguye kuzasusurutsa imbaga izitabira
Iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba ku wa 11 Ukuboza 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?