BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO

Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO

admin
Last updated: October 18, 2022 5:41 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’ibihe byiza mu Rwanda, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yasubiye imuhira, akaba yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza.

Gen Muhoozi ari kumwe na Uncle, Perezida Paul Kagame

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byashyize hanze amafoto y’uko Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Nta magambo menshi aherekeje ayo mafoto. Ubutumwa bugufi bugira buti “Kare uyu munsi, kuri Urugwiro Village, Perezida Kagame yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba n’abo bari kumwe, ubwo yasozaga uruzinduko rwe bwite.”

Gen Muhoozi na we kuri Twitter yanditse ati “Nishimiye gusubira mu rugo nyuma y’urundi ruzinduko rwagenze neza nagiriye mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Gen Muhoozi yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Ati “Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye cyane. Imana ihe umugisha ibihugu byombi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba, mbere yo kuza mu Rwanda yari yatangaje ko azanwe n’ibiruhuko no kwigira kuri Perezida Kagame ibijyanye no kurora Inyambo.

Mu ruzinduko rwe Muhoozi yitabiriye siporo rusange ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi.

Ku wa Mbere yajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rwe, ndetse Perezida Kagame agabira abo bari kumwe inka.

Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Mirriam Sekele Kukkula says:
    October 18, 2022 at 6:19 pm

    Niba ibyo HK Today yatangaje ku rugendo rwa Muhoozi, abanyarwanda bakunda amahoro bakwiye kwitandukanya narwo ndetse n’ibyaruvugiwemo. HK Today (17/10/2022) iremeza ko Muhoozi arimo kunoza umugambi wo gufata Kongo bikozwe n’ingabo z’ibihugu byombi: Uganda n’Urwanda. Ndetse bivugwa ko Museveni yabihaye umugisha abishinga umuhungu we! Birabe ibyuya!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?