BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO

Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO

admin
Last updated: October 18, 2022 5:41 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’ibihe byiza mu Rwanda, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yasubiye imuhira, akaba yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza.

Gen Muhoozi ari kumwe na Uncle, Perezida Paul Kagame

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byashyize hanze amafoto y’uko Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Nta magambo menshi aherekeje ayo mafoto. Ubutumwa bugufi bugira buti “Kare uyu munsi, kuri Urugwiro Village, Perezida Kagame yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba n’abo bari kumwe, ubwo yasozaga uruzinduko rwe bwite.”

Gen Muhoozi na we kuri Twitter yanditse ati “Nishimiye gusubira mu rugo nyuma y’urundi ruzinduko rwagenze neza nagiriye mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Gen Muhoozi yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Ati “Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye cyane. Imana ihe umugisha ibihugu byombi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba, mbere yo kuza mu Rwanda yari yatangaje ko azanwe n’ibiruhuko no kwigira kuri Perezida Kagame ibijyanye no kurora Inyambo.

Mu ruzinduko rwe Muhoozi yitabiriye siporo rusange ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi.

Ku wa Mbere yajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rwe, ndetse Perezida Kagame agabira abo bari kumwe inka.

Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Mirriam Sekele Kukkula says:
    October 18, 2022 at 6:19 pm

    Niba ibyo HK Today yatangaje ku rugendo rwa Muhoozi, abanyarwanda bakunda amahoro bakwiye kwitandukanya narwo ndetse n’ibyaruvugiwemo. HK Today (17/10/2022) iremeza ko Muhoozi arimo kunoza umugambi wo gufata Kongo bikozwe n’ingabo z’ibihugu byombi: Uganda n’Urwanda. Ndetse bivugwa ko Museveni yabihaye umugisha abishinga umuhungu we! Birabe ibyuya!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?