BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Adil Erradi yahagaritswe muri APR

Adil Erradi yahagaritswe muri APR

admin
Last updated: October 14, 2022 10:23 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umunya-Maroc utoza iyi kipe kubera amagambo aherutse kuvugira mu itangazamakuru.

Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi muri APR

Amakuru UMUSEKE ukesha umunyamakuru, Sam Karenzi, avuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marines FC ku munsi wa Gatanu wa shampiyona.

Kuri ubu abakinnyi ba APR FC bahise berekeza i Shyorongi mu mwiherero bitegura umukino w’ikirarane iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.

Inshingano zo gutoza zahise zisigaranwa n’Umutoza wungirije, Ben Moussa.

Uretse kuba Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi, andi makuru avuga hashobora kuba hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’umutoza ukomoka mu Bufaransa nk’umusimbura we.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’Umunyamabaga Mukuru wa APR FC kuri aya makuru, ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Ibi byose bibaye nyuma y’amagabo uyu munya-Maroc yatangaje, ubwo yibasiraga abakinnyi akavuga ko bamwe batakimwumva ndetse batacyirangira n’ikipe.

Adil ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma muri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Rukundo says:
    October 15, 2022 at 12:13 am

    Nibamuhe cash agenda 23.000.000 fr x 21 mois. # 483.000.000 fr rwandais, kuko afite contrat yi myaka 2. Amategeko ya fifa niko avuga, ikindi gushaka umutoza utarasezera uwa mbere nabyo sivyo. Abonye cash zo gushakisha L A kuko yari atarayibona.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?