BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw

admin
Last updated: September 30, 2022 3:41 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’umuco, gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Edouard Bamporiki yari yasabiwe gufungwa imyaka 20

Bamporiki yaregwaga ibyaha bibiri, icya Ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Icyaha cya Ruswa cyahinduriwe inyito aregwa Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, na kiriya cyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Hon Bamporiki Edouard n’umunyamateko we Me Habyarimana Jean Baptiste ntabwo bagaragaye mu cyumba cy’urukiko. Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwigeze buza kumva icyemezo cy’urukiko.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe n’inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’rukiko.

Bamporiki Edouard afite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu Rukiko rukuru, dore ko ubwo aheruka mu rukiko yagaragaje kwicuza no gusaba imbabazi.

Hon Edouard Bamporiki yatawe muri yombi mu rucyerera rwo ku wa 05 Gicurasi, 2022 nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rumukekaho icyaha cya Ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Hon Bamporiki w’imyaka 39 kuva RIB yatangaza ko yamutaye muri yombi, yaburanye yemera icyaha.

Ku wa 21 Nzeri 2022  mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko adakwiye gukurikiranwaho icyaha cya Ruswa, ko ahubwo icyo yakoze anasabira imbabazi ari uko hari ishimwe yari yagenewe n’uwitwa Gatera Norbert.

Bamporiki yaburanye ashinjwa n’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rw’igihugu, baba mu ishami rikurikirana ibyaha bimunga ubukugu bw’igihugu.

Ubwo bamushinjaga basabye Urukiko ko nirwiherera rwazamuhamya icyaha cya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite munyungu ze bwite, bamusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw.

Bamporiki Edouard amaze amezi arenga ane RIB yaramutegetse kutava iwe.

Urubanza rwa Hon Edouard Bamporiki rwavuzwemo nyiri Romantic Garden witwa Gatera Norbert n’umugore we witwa Urayeneza Anitha.

Aba nibo bazanye miliyoni 5Fw bitaga ishimwe kubera ko Bamporiki Edouard yagize uruhare mu ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byabo, kuko byari byarafunzwe n’Umujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert yahaye Hon Bamporiki Edouard miliyoni 10Frw kuko yari yagize uruhare mu ifungurwa rya Urayeneza Anitha wigeze gufungwa akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Bamporiki ari imbere y’Urukiko (Photo NKUNDINEZA Jean Paul)
Bamporiki n’umwuganira mu mategeko

AMAFOTO: NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • rugenera says:
    September 30, 2022 at 6:05 pm

    His excellency ajye amenya y’uko ibyegera bye byinshi bimubeshya.Uyu Bamporiki yakunze kwiyerekana nk’intore ikomeye ya FPR (intangarugero).Ariko ikigaragara,nuko benshi bakoma amashyi bishakira imyanya ikomeye.Murabona ko iyo bamaze kuyibona,benshi biba,barya ruswa,etc…

    Reply
  • IBYISI NZABANDORA says:
    October 1, 2022 at 11:18 am

    @Rugenera. Nonese HE ko atari Imana ntabe n’umumarayika yabwirwa n’iki ko bamubeshya? Umuntu ni mugari pe! Bamporiki ibi nta muntu wajyaga kubimukekera yakoraga uko ashoboye akigaragaza neza. Gusa isomo rikwiye kuvamo ni uko hakwiye kongera ubushishozi mu gutoranya abayobozi! Ubu umuntu wese yibaza icyo Bamporiki aba avuga iyo aba ari umuyobozi wundi ibi byabayeho! Aba yakoresheje amagambo akomeye nta gushidikanya!

    Reply
  • IBYISI NZABANDORA says:
    October 1, 2022 at 11:18 am

    @Rugenera. Nonese HE ko atari Imana ntabe n’umumarayika yabwirwa n’iki ko bamubeshya? Umuntu ni mugari pe! Bamporiki ibi nta muntu wajyaga kubimukekera yakoraga uko ashoboye akigaragaza neza. Gusa isomo rikwiye kuvamo ni uko hakwiye kongera ubushishozi mu gutoranya abayobozi! Ubu umuntu wese yibaza icyo Bamporiki aba avuga iyo aba ari umuyobozi wundi ibi byabayeho! Aba yakoresheje amagambo akomeye nta gushidikanya!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?