BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AS Kigali yahawe miliyoni zirenga 11 nk’agahimbazamusyi

AS Kigali yahawe miliyoni zirenga 11 nk’agahimbazamusyi

admin
Last updated: September 28, 2022 9:09 am
admin
Share
SHARE

Abakinnyi 25 b’ikipe ya AS Kigali, bahawe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 450 Frw kuri buri umwe nyuma yo gusezerera ikipe ya ASAS Djibouti Télécom mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup].

Kalisa Rachid na bagenzi be bahawe agahimbazamusyi bari bemerewe

Tariki 18 Nzeri 2022, nibwo ikipe ya AS Kigali yahaye ibyishimo Abanyarwanda nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo mu gihugu cya Djibouti, ikanayisezerera muri CAF Confederation.

Igitego cya Kalisa Rachid ku munota wa 67, nicyo cyahesheje abakinnyi agahimbazamusyi. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko buri mukinnyi wa AS Kigali yari yemerewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 450 Frw.

Kuwa Gatanu wa tariki 16 Nzeri 2022, nibwo aba bakinnyi bahawe agahimbazamusyi kabo nk’uko bari babyemeranyije n’ubuyobozi. Abagahawe ni 25. Bivuze ko amafaranga ubuyobozi bwatanze angana na miliyoni 11 n’ibihumbi 250 Frw.

Si ubwa Mbere iyi kipe itanga agahimbazamusyi gatubutse kuko ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro, buri mukinnyi yahawe ibihumbi 900 Frw.

Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ihita ikatisha itike yo kuzakina mu ijonjora rya Kabiri na Al Nasry yo muri Libya.

Abakinnyi ba AS Kigali bategereje agahimbazamusyi kadasanzwe bemerewe (Audio)

Ubuyobozi bwa AS Kigali ntacyo budakora
Abakinnyi ba AS Kigali baramwenyura nyuma yo guhabwa ibihumbi 450 Frw buri umwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?