BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyuma ya COVID-19 ingendo z’indege muri Afurika ziri kuri 6.1% 

Nyuma ya COVID-19 ingendo z’indege muri Afurika ziri kuri 6.1% 

admin
Last updated: September 21, 2022 7:56 pm
admin
Share
SHARE

Icyorezo  cya COVID-19 ni kimwe mu byazahaje ubukerarugendo, ubuhahirane n’ibihugu ndetse udasize n’ingendo zo mu kirere ahanini bitewe n’ingamba zafatwaga mu gukumira ubwandu.

Gusa nyuma y’aho iki cyorezo gicishije macye, ingendo zitandukanye zarasubukuwe zirimo n’izo mu kirere.

Ubwo kuwa 12 Nzeri uyu mwaka  mu Rwanda habaga inama nyafurika yiga ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ikigo Boeing kizwiho kugira indege, cyatangaje ko nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19,izamuka ry’ingendo muri Afurika riri kuri 6.1% ku mwaka.

Iki kigo kandi kugaragaza ko ku ingendo z’indege hagati y’ibihugu bya Afurika zirimo gutera imbere.

Boeing itangaza ko kugeza mu 2040 Afurika  izaba ikeneye ndege 1010 nshya, zifite agaciro ka miliyari $176.

82% by’indege nshya zizaba zigenewe kwagura ibigo by’indege, mu gihe ijanisha rito ari ryo rizajya mu gusimbuza indege zashaje.

Umuyobozi mukuru muri Boeing ushinzwe ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Randy Haisey, yavuze ko  biteguye gukora ibishoboka serivisi z’ingendo zikabyarira inyungu umunyafurika.

Yagize ati“Twiteguye gutanga umusanzu wacu mu ngendo zo mu Karere no gutuma abagenzi bahabwa servisi nziza zizabafsha gukora ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.”

Yongeyeho ko“Twifuza Kandi  kongera ubunini bw’indege no kongera imyanya kuri buri ndege , iza rusange ndetse n’izihariye(jets) nka Boening 737Max, izifuzwa cyane hano muri Afurika.”

Muri 80% by’indege zizaba zikenewe ziringaniye, Boeing izaba ifitemo umubare mwinshi.

Iki kigo kuvuga ko ibigo by’indege muri Afurika bizakenera cyane kongera indege bifite ho 3.5%, kugira ngo bibashe guhaza izamuka ry’umubare w’abagenzi ryiyongeraho 5.2% ku mwaka.

Ni umubare uri hejuru y’impuzandengo ya 3.8% ibarwa nk’igipimo cy’abagenzi ku isi.

Imishinga ihanzwe amaso mu 2040…

Boeing ivuga ko mu 2019 habarwaga indege 740 zakoreshwaga, harimo 560 zishobora kuguma mu kazi, na 180 zikeneye gusimbuzwa inshya.

Izo zikaziyongeraho indege 830 zigomba kugurwa kugira ngo ibi bigo byagure ibikorwa byabyo bijyanye n’umubare w’abagenzi, ku buryo nibura mu 2040 hazaba hari indege 1570.

Kuva mu Ukuboza 2020,  indege 719 za Max zimaze gusubizwa mu kirere, zigakoreshwa n’ibigo 52 by’indege.

Boeing ivuga ko indege zigabanya ibikomoka kuri peteroli zikoresha ho 20%, zikanagabanya urusaku ziteza kuri 50%.

Itangaza Kandi ko kugera mu 2040 nibura abakozi bazaba bakenewe muri uru rwego bazagera ku 67,000, barimo abapilote 20,000, abatekinisiye 21,000 n’bakozi 26,000 b’imbere mu ndege.

Imirimo y’ubucuruzi iteganyijwe guhangwa ifite agaciro ka Miliyoni 80$. Muri iyo harimo gusana Intebe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ikindi ni uko indege zihariye zigera kuri 740 zizafasha ingendo z’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere.

Boeing ikorera mu bihugu 150 aho ifasha mu bijyane iterambe, ubucuruzi bw’indege, korohereza abantu  ingendo zo mu kirere.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?