BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyuma ya COVID-19 ingendo z’indege muri Afurika ziri kuri 6.1% 

Nyuma ya COVID-19 ingendo z’indege muri Afurika ziri kuri 6.1% 

admin
Last updated: September 21, 2022 7:56 pm
admin
Share
SHARE

Icyorezo  cya COVID-19 ni kimwe mu byazahaje ubukerarugendo, ubuhahirane n’ibihugu ndetse udasize n’ingendo zo mu kirere ahanini bitewe n’ingamba zafatwaga mu gukumira ubwandu.

Gusa nyuma y’aho iki cyorezo gicishije macye, ingendo zitandukanye zarasubukuwe zirimo n’izo mu kirere.

Ubwo kuwa 12 Nzeri uyu mwaka  mu Rwanda habaga inama nyafurika yiga ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ikigo Boeing kizwiho kugira indege, cyatangaje ko nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19,izamuka ry’ingendo muri Afurika riri kuri 6.1% ku mwaka.

Iki kigo kandi kugaragaza ko ku ingendo z’indege hagati y’ibihugu bya Afurika zirimo gutera imbere.

Boeing itangaza ko kugeza mu 2040 Afurika  izaba ikeneye ndege 1010 nshya, zifite agaciro ka miliyari $176.

82% by’indege nshya zizaba zigenewe kwagura ibigo by’indege, mu gihe ijanisha rito ari ryo rizajya mu gusimbuza indege zashaje.

Umuyobozi mukuru muri Boeing ushinzwe ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Randy Haisey, yavuze ko  biteguye gukora ibishoboka serivisi z’ingendo zikabyarira inyungu umunyafurika.

Yagize ati“Twiteguye gutanga umusanzu wacu mu ngendo zo mu Karere no gutuma abagenzi bahabwa servisi nziza zizabafsha gukora ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.”

Yongeyeho ko“Twifuza Kandi  kongera ubunini bw’indege no kongera imyanya kuri buri ndege , iza rusange ndetse n’izihariye(jets) nka Boening 737Max, izifuzwa cyane hano muri Afurika.”

Muri 80% by’indege zizaba zikenewe ziringaniye, Boeing izaba ifitemo umubare mwinshi.

Iki kigo kuvuga ko ibigo by’indege muri Afurika bizakenera cyane kongera indege bifite ho 3.5%, kugira ngo bibashe guhaza izamuka ry’umubare w’abagenzi ryiyongeraho 5.2% ku mwaka.

Ni umubare uri hejuru y’impuzandengo ya 3.8% ibarwa nk’igipimo cy’abagenzi ku isi.

Imishinga ihanzwe amaso mu 2040…

Boeing ivuga ko mu 2019 habarwaga indege 740 zakoreshwaga, harimo 560 zishobora kuguma mu kazi, na 180 zikeneye gusimbuzwa inshya.

Izo zikaziyongeraho indege 830 zigomba kugurwa kugira ngo ibi bigo byagure ibikorwa byabyo bijyanye n’umubare w’abagenzi, ku buryo nibura mu 2040 hazaba hari indege 1570.

Kuva mu Ukuboza 2020,  indege 719 za Max zimaze gusubizwa mu kirere, zigakoreshwa n’ibigo 52 by’indege.

Boeing ivuga ko indege zigabanya ibikomoka kuri peteroli zikoresha ho 20%, zikanagabanya urusaku ziteza kuri 50%.

Itangaza Kandi ko kugera mu 2040 nibura abakozi bazaba bakenewe muri uru rwego bazagera ku 67,000, barimo abapilote 20,000, abatekinisiye 21,000 n’bakozi 26,000 b’imbere mu ndege.

Imirimo y’ubucuruzi iteganyijwe guhangwa ifite agaciro ka Miliyoni 80$. Muri iyo harimo gusana Intebe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ikindi ni uko indege zihariye zigera kuri 740 zizafasha ingendo z’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere.

Boeing ikorera mu bihugu 150 aho ifasha mu bijyane iterambe, ubucuruzi bw’indege, korohereza abantu  ingendo zo mu kirere.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?