BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Tshisekedi, Kagame, Samia, Ndayishimiye baritabira irahira rya William Ruto

Tshisekedi, Kagame, Samia, Ndayishimiye baritabira irahira rya William Ruto

admin
Last updated: September 13, 2022 7:08 am
admin
Share
SHARE

Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, bamwe bageze muri Kenya abanda bemeje ko bajyayo kwitabira irahira rya William Ruto watorewe kuyobora Kenya.

William Ruto aramutsa Perezida Felix Tshisekedi

William Ruto yatangaje ko yakiriye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Karen Office i Nairobi.

Yagize ati “Twishimira umubano wa kivandimwe uri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya  Congo na Kenya, watumye habaho kureba amahirwe y’ubufatanye mu bukungu n’imibereho afasha abaturage b’ibihugu byombi.”

Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, ndetse n’ibiro bya Perezida Evariste Ndayishimiye, ubu uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, na byo byemeje ko aba Bakuru b’ibihugu bitabira uyu muhango.

Perezida Paul Kagame we yaraye ageze muri Kenya ku mugoroba wo ku wa Mbere, akaba yagiranye ibiganiro na William Ruto.

Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we uri muri Kenya.

Kuri Twitter ya Village Urugwiro, banditse ko “Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Mozambique.”

Abandi Bakuru b’ibihugu bageze muri Kenya barimo uwa Congo Brzazzaville, Denis Sassou-N’guesso, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Eswatini, Cleophas Dlamini n’umugore we Lomvula Dlamini.

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera kuri 20 bitabira biriya birori.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique
Felix Tshisekedi n’intumwa ze baganira na William Ruto
Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na we ari i Nairobi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Pingback: Abakuru b’Ibihugu bya EAC bose bitabiriye irahira rya William Ruto – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025.…

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?