BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Gihundwe bemerewe imirima ntibayihabwa

Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Gihundwe bemerewe imirima ntibayihabwa

admin
Last updated: September 2, 2022 9:46 am
admin
Share
SHARE

Rusizi: Umurenge wasezeranyije abasigajwe inyuma n’amateka imirima yo guhinga none igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayibona bavuga ko ikizere bari bafite cyo kuyihabwa cyashize. 

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka ivuga ko batagira aho bahinga

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka  batujwe mu mudugudu wa Tuwonane, mu Kagari Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, ho mu Karere ka Rusizi.

Bavuga ko basezeranyijwe n’Umurenge imirima yo guhinga, kugeza ubu igihe cy’ihinga kigiye kurangira  batarayihabwa mu gihe bari bizeye ko nibayibona bazahingamo imyaka izagabanya inzara bafite.

Icyakora ngo bagiye kubiro by’Akagari kugira ngo berekwe iyo mirima babibwiwe, bahageze bahabwa isabune.

SIMBARIKUBWABO Augustin ni umwe muri abo baturage yagize ati “Gitifu w’Umurenge yari yatwemereye imirima yo guhinga, twagiye ku Kagari ntacyo badutangarije twari twiteguye ko baduha amasuka, tugahinga abana bakabona ibyo kurya. Twaheze mu gihirahiro.”

MUKANDAYISENGA Beatrice ati “Badusezeranyije imirima, tugiye ku Kagari ntibayitwereka baduha isabune turataha.”

Iyi miryango bakomeza bavuga ko nta kizere bagifite cy’uko bazahabwa imirima bitewe n’uko igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayihabwa.

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo bushimangira ko iyo mirima ihari, ko bazayihabwa bitarenze muri Gashyantare 2023, mu gihembwe cy’ihinga B.

Icyo gihe ngo amasezerano y’abayikodesheje nibwo azarangira, iyo imirima izegurirwa abatishoboye bayihinge na bo biteze imbere.

DUKUZUMUREMYI Anne Marie,  Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yagize, ati “Icyifuzo batugejejeho ni uko bacyeneye imirima yo guhinga. Muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage, muri rusange amasezerano yabo azarangira mu kwa kabiri, tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere bajye gukodesha n’ahandi, iyi mirima tuzayegurira aba na bo bayihinge biteze imbere.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi (7) tugize Intara y’Iburengerazuba, ubuso bwako ni Km2 940.95, gafite Imidugudu 596, Utugari 94, n’Imirenge 18. Imibare y’Ibarurarusange ry’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri 2012, igaragaza ko gatuwe n’abaturage 483 615.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?