BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Gihundwe bemerewe imirima ntibayihabwa

Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Gihundwe bemerewe imirima ntibayihabwa

admin
Last updated: September 2, 2022 9:46 am
admin
Share
SHARE

Rusizi: Umurenge wasezeranyije abasigajwe inyuma n’amateka imirima yo guhinga none igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayibona bavuga ko ikizere bari bafite cyo kuyihabwa cyashize. 

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka ivuga ko batagira aho bahinga

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka  batujwe mu mudugudu wa Tuwonane, mu Kagari Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, ho mu Karere ka Rusizi.

Bavuga ko basezeranyijwe n’Umurenge imirima yo guhinga, kugeza ubu igihe cy’ihinga kigiye kurangira  batarayihabwa mu gihe bari bizeye ko nibayibona bazahingamo imyaka izagabanya inzara bafite.

Icyakora ngo bagiye kubiro by’Akagari kugira ngo berekwe iyo mirima babibwiwe, bahageze bahabwa isabune.

SIMBARIKUBWABO Augustin ni umwe muri abo baturage yagize ati “Gitifu w’Umurenge yari yatwemereye imirima yo guhinga, twagiye ku Kagari ntacyo badutangarije twari twiteguye ko baduha amasuka, tugahinga abana bakabona ibyo kurya. Twaheze mu gihirahiro.”

MUKANDAYISENGA Beatrice ati “Badusezeranyije imirima, tugiye ku Kagari ntibayitwereka baduha isabune turataha.”

Iyi miryango bakomeza bavuga ko nta kizere bagifite cy’uko bazahabwa imirima bitewe n’uko igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayihabwa.

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo bushimangira ko iyo mirima ihari, ko bazayihabwa bitarenze muri Gashyantare 2023, mu gihembwe cy’ihinga B.

Icyo gihe ngo amasezerano y’abayikodesheje nibwo azarangira, iyo imirima izegurirwa abatishoboye bayihinge na bo biteze imbere.

DUKUZUMUREMYI Anne Marie,  Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yagize, ati “Icyifuzo batugejejeho ni uko bacyeneye imirima yo guhinga. Muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage, muri rusange amasezerano yabo azarangira mu kwa kabiri, tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere bajye gukodesha n’ahandi, iyi mirima tuzayegurira aba na bo bayihinge biteze imbere.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi (7) tugize Intara y’Iburengerazuba, ubuso bwako ni Km2 940.95, gafite Imidugudu 596, Utugari 94, n’Imirenge 18. Imibare y’Ibarurarusange ry’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri 2012, igaragaza ko gatuwe n’abaturage 483 615.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?