BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we -AMAFOTO

Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we -AMAFOTO

admin
Last updated: August 29, 2022 4:47 pm
admin
Share
SHARE

Umuraperi Bably wamamaye mu ndirimbo ‘Imbohe zizabohoka’, ‘Isezerano rya kera’ n’izindi yasezeranye imbere y’amategeko na Umumararungu Huguette bamenyanye mu myaka 14 itambutse.

Bably na Umumararungu basezeranye imbere y’amategeko 

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Bably na Umumararungu wabereye mu gihugu cya Suède , ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Umumararungu Huguette yasimbuye uwitwa Hasna Umubyeyi basezeranye mu 2017 baza gutandukana nyuma.

Icyo gihe Bably yavuze ko Hasna Umubyeyi ngo batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse biganye Kaminuza mu yahoze ari KIST.

Mu mwaka wa  2020 uyu muraperi yaje kwambika impeta y’urukundo Umumararungu Huguette amusaba kuzabana akaramata.

Bombi bari basanzwe babana, bafitanye umwana w’umukobwa wujuje umwaka umwe w’amavuko.

Bably yavuze ko yishimiye intambwe yateye ndetse anongeraho ko akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe ateganya gukora umwaka utaha.

Ati “Umugore wanjye nishimiye kuba birangiye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umukobwa twamenyanye mfite imyaka 20 none dusezeranye mfite 34, Imana ifite uko ica inzira zayo.”

Ubukwe bw’umuraperi Bably na Umumararungu Huguette buzabera i Kigali umwaka utaha wa 2023.

Uyu muraperi umaze igihe kinini asa n’utagiha umwanya munini iby’umuziki, asigaye atuye hanze y’u Rwanda aho akorera ubucuruzi n’ibikorwa bitandukanye nka rwiyemezamirimo.

Byari ibyishimo muri uyu muhango wo gusezerana

Aba bombi bari basanzwe babana mu buryo butemewe n’amategeko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Imyidagaduro

Urubanza rw’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

2 Min Read
Imyidagaduro

Abambere basakaje amashusho ya Yampano bagejejwe imbere y’urukiko

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?