BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Nyamasheke: Barashinja insoresore kubakorera urugoma bari mu myiteguro y’ubukwe

Nyamasheke: Barashinja insoresore kubakorera urugoma bari mu myiteguro y’ubukwe

admin
Last updated: August 14, 2022 1:58 am
admin
Share
SHARE

Abagabo babiri bo Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Gashwati mu Karere ka Nyamasheke, barwariye mu Bitaro bya Bushengi nyuma yo gutemeshwa umuhoro n’insoresore zabakoreye urugomo bari mu myiteguro y’ubukwe. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko hatawe muri yombi babiri bakekwa.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

 

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko  ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2022, ari bwo abo bagizi ba nabi bateze agaco abasore bane n’umugore umwe.

 

Yadutangarije ko  mu masaha ya mu gitondo  ari bwo insoresore zaje mu cyumba cyategurirwagamo ubukwe, bigagakekwa ko zibye ibitambaro.

 

Abo basore basabwe kuzana ibyo bitambaro maze na bo bavuga  ko batabitwaye ari naho haje kuva amakimbirane n’abateguraga icyumba.

 

Nyuma nibwo umwe mu basore ngo yashatse gukubita umwe muri izo nsoresore ari  nabwo baje kugirirwa nabi.

 

Uyu yagize ati “Ejo twarimo duteka mu bukwe ahantu hitwa i Gashwati, turangije ibyo guteka no gutegura (Decoration) mu bukwe, insoresore zari aho zitwiba imyenda yo gutegura (Decoration). Turabinginga, turababwira ngo uyizana turamuha 5000Frw, baranga.”

 

Abo bateguraga babwiye ababibye ko bagiye gukoresha ubundi buryo bwo kugana abavuzi gakondo kugira babafashe kugarura iyo myenda. Abo byakekwaga ko bayitwaye ngo “bahise bavuga ko bagiye kubakubita, baabamugaza.

 

Uyu waduhaye amakuru ati “Mu gihe cyo gutaha tugiye kugera ahantu hitwa i Bumazi, badukurikira n’amabuye, turahagarara. Twari  bane nanjye w’umudamu wa Gatanu. Baza badukurikiye ari batatu, nyuma hazamuka abandi batandatu bafite inyundo b’imihoro.”

 

Akomeza avuga ko abakomeretse ari babiri , umwe yatemeshejwe umuhoro undi akubitwa inyundo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ndetse ko hamaze gufatwa babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

 

Yagize ati “Nibyo twarabimenye, hafashwe babiri, bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntende. Abo babiri bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga baracyari mu Bitaro bya Bushenge.”

 

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira ahubwo bakajya bamenyesha ibibazo ubuyobozi.  Kugeza ubu ubuyobozi buracyashakisha abandi batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi. 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    August 14, 2022 at 2:35 pm

    imihoro !!! abo bicanyi bajye bicwa ntakindi bamaze kurebera bene abo nukurebera abicanyi ugaceceka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Inkuru zindi

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?