BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

admin
Last updated: August 12, 2022 11:43 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa AS Kigali FC burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice, bwasubije ubwa APR FC buherutse kuvuga ko iyi kipe ifite ubushobozi buke bwanatumye idaha agahimbazamusyi bamwe mu bakinnyi bayivuyemo.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahakanye ko butigeze bwima agahimbazamusyi abakinnyi bagiye muri APR FC

Mu minsi ishize ubwo herekanwaga abakinnyi ikipe ya APR FC izakoresha muri uyu mwaka, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko hari abakinnyi bakuye muri AS Kigali FC kuko bayirushije ubushobozi.

Uyu muyobozi yanavuze ko hari abakinnyi bavuye muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali badahawe agahimbazamusyi bari bemerewe mbere yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Ati “Ashobora kuba yaratebyaga. Ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi. Niba twarishyuye imishahara abarenze abantu 40 ntabwo agahimbazamusyi kaba ikibazo.”

Yongeyeho ati “Twabasabye ko basubiza ibyo bafitiye AS Kigali natwe tukabaha amafaranga yabo [agahimbazamusyi]. Bambwiye ko babigaruye banahabwa ibaruwa zibarekura ubwo nkeka ko n’amafaranga bashobora kuba barayabonye.”

Abakinnyi bavuye muri AS Kigali berekeza muri APR FC ariko batahawe agahimbazamusyi bari bemerewe, ni Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian. Abandi bagiye ahandi batakabonye ni Sugira Ernest, Abubakar Lawal, Ndekwe Félix wagiye muri Rayon Sports na Michael Sarpong wasubiye iwabo muri Ghana.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yahamije ko Christian bamutwaye AS Kigali kubera ubushobozi buke bwayo
Niyibizi Ramadhan nawe yasabwe kugira ibyo asubiza AS Kigali agahabwa agahimbazamusyi yakoreye
Ishimwe Christian yasabwe gusubiza ibya AS Kigali byose afite nawe agahabwa agahimbazamusyi ke

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • mahoro jack says:
    August 14, 2022 at 12:50 pm

    None se guhiga ubutwari bw’amafaranga harya nibyo bizubaka football yacu ra? Aho cash ziva ho ntihangana turabizi, ariko kandi ubushobozi bw’izo kipe tuvuga ibigwi bukunze kugaragarira buri wese iyo zirenze imbibi z’igihugu zitabiriye ayandi marushanwa!

    Reply
  • Innocent says:
    August 18, 2022 at 12:37 pm

    Rwose nfana APRFc, ariko abayobozi bayo rwose dukunda batwicisha agahinda,mbabyize ukuri uyu mwaka tuzaseba pe, Sha icyo nzi tuzakubitwa iza kabwana murebe uko gatindi gasenyi yiyubatse,ahaaaaa,na bwa bu star a domicile nabyo uyu mwaka wapi, ngo murerera national team,nukuri wapi

    Reply
  • Jado says:
    August 18, 2022 at 9:13 pm

    Indege ntizazima kuko byavuna umudereva azamura amavuta.ubundi nibwo mugiye gukubitwa mukazabibwira n’abandi Kandi AS Kigali zaba ureba ko itazagera kure

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?