BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

admin
Last updated: August 12, 2022 1:13 am
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta yasabye Dr. Didas Kayihura wahoze ayobora ishuri rya ILPD akaba yarahawe izindi nshingano muri Kaminuza y’u Rwanda kuzakomeza gukorana nabo asize ku buyobozi bwa ILPD.

Ihererekanyabubasha ryayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta Hon. Emmanuel UGIRASHEBUJA

Hashize iminsi micye Dr. Didas Kayihura wayoboraga ishuri rya ILPD Perezida Paul Kagame amuhaye izindi nshingano zo kuyobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo, ubwo Dr. Didas Kayihura yahererekanyaga ububasha na Dr. Yves Seziraga(asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ILPD) wasigaye mu nshingano zo kuyobora ILPD by’agateganyo, Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta Hon. Emmanuel UGIRASHEBUJA yasabye Dr. Didas kuzakomeza gukorana nabo asize ku buyobozi bwa ILPD.

Ati“Twizeye ko ari ihererekanyabubasha kumwanya w’ubuyobozi atari ihererekanyabubasha kumwanya w’ubujyanama cyangwa ubwarimu.”

Minisitiri Ugirashebuja kandi yashimiye Dr. Kayihura ibyo yagezeho kandi ko yitwaye neza mu nshingano yari afite.

Dr. Didas Kayihura asize afite umushinga wo kubaka ingoro y’Ubutabera mu Rwanda aho ishuri ryigishaga rikaneteza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) riherereye, iyo ngoro ikazaba yerekana uko ubutabera bwahoze mbere y’umwaduko w’abazungu, igihe cy’umwaduko w’abazungu, uko ubutabera bwahoze muri Repubulika ya mbere ni iya kabiri.

Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya Leta yijeje Dr. Kayihura ko uwo mushinga yari yaratekereje uzagerwaho.

Ati“Ni ngombwa gusigasira aho abantu baba baravuye kugira ngo bamenye aho bagana no Kugira ngo n’abazaza bajye bamenya ko ibintu bitikoze.”

Dr.Didas Kayihura wajyanwe kuyobora Kaminuza y’u Rwanda by’agateganyo yari Umuyobozi w’ishuri rya ILPD kuva mu mwaka wa 2017 yanabaye kandi umwarimu muri iryo shuri ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi.

Dr.Didas Kayihura mu myaka itanu yarayoboye mu ishuri rya ILPD yishimira ko akihagera bari bafite porogaramu z’amasomo ebyeri ariko Ubu asizemo pogaramu 14 z’amasomo, yishimira kandi ko ikigo cya ILPD yongeyeho inyubako igizwe n’ibyumba,ibiro, amashuri,akaba hari n’indi mishinga asize yaratekereje ariko itarajya mu bikorwa yanasabye abamusimbuye kuzayishyira mu bikorwa.

Dr.Yves Sezirahiga uyobora ILPD by’agateganyo yashimiye Dr. Didas Kayihura wabayoboye nk’umubyeyi kandi amwizeza ko bazakomeza aho yaragereje maze amwifuriza amahirwe masa.

Ishuri ryigishaga rikaneteza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) rihereye mu karere ka Nyanza ryigamo abanyeshuri baturutse hirya no hino ku isi kuri ubu rifite abanyeshuri 401 baturutse mu bihugu nka Ghana, Burundi, Cameroon, Rwanda na Gambia.

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?