BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umusore yakubise umukecuru baturanye ifuni ahita apfa

Muhanga: Umusore yakubise umukecuru baturanye ifuni ahita apfa

admin
Last updated: August 6, 2022 6:22 pm
admin
Share
SHARE

Ndandari François  w’imyaka 31 y’amavuko  utuye mu Mudugudu wa  Gisasa, Akagari ka  Mbiriri arakekwa gukubita  ifuni umukecuru  witwaga Uwimana Bibianne w’Imyaka 75 y’amavuko.

Mu Karere ka Muhanga ni mu ibara ritukura

Ndandari François  ukekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi yabikoze saa ine za mu gitondo n’iminota 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko Ndandari François  yavuye mu rugo iwabo  yerekeza mu rugo rw’uyu mukecuru ahageze afata ifuni ayimukubita mu mutwe ahita apfa.

Ruzindana yavuze ko Ndandari akimara gufafwa yemeye ko ari we wamwishe, kandi akavuga ko ntacyo bapfaga.

Yagjze ati: “Iwabo wa Ndandari  n’aho uyu mukecuru yari atuye, ni muri metero 30, kandi nta kibazo kindi bapfaga.”

Cyakora Gitifu yavuze ko Ndandari yigeze guhohotera ababyeyi be, arafatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco, agaruka asa n’uwakosotse, avuga ko bongeye gutungurwa no kumva yishe uyu mubyeyi.

Gitifu yihanganishije Umuryango wabuze uyu mukecuru, agira inama urubyiruko rufite iyo myitwarire mibi  yo kuyihindura ahubwo bakerekeza ibitekerezo ku murimo ubatunga n’ibiteza  imbere igihugu.

Umurambo wa Uwimana Bibianne wahise ujyanwa mu Bitaro by’i Kabgayi kugira ngo usuzumwe.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?