BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umusore yakubise umukecuru baturanye ifuni ahita apfa

Muhanga: Umusore yakubise umukecuru baturanye ifuni ahita apfa

admin
Last updated: August 6, 2022 6:22 pm
admin
Share
SHARE

Ndandari François  w’imyaka 31 y’amavuko  utuye mu Mudugudu wa  Gisasa, Akagari ka  Mbiriri arakekwa gukubita  ifuni umukecuru  witwaga Uwimana Bibianne w’Imyaka 75 y’amavuko.

Mu Karere ka Muhanga ni mu ibara ritukura

Ndandari François  ukekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi yabikoze saa ine za mu gitondo n’iminota 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko Ndandari François  yavuye mu rugo iwabo  yerekeza mu rugo rw’uyu mukecuru ahageze afata ifuni ayimukubita mu mutwe ahita apfa.

Ruzindana yavuze ko Ndandari akimara gufafwa yemeye ko ari we wamwishe, kandi akavuga ko ntacyo bapfaga.

Yagjze ati: “Iwabo wa Ndandari  n’aho uyu mukecuru yari atuye, ni muri metero 30, kandi nta kibazo kindi bapfaga.”

Cyakora Gitifu yavuze ko Ndandari yigeze guhohotera ababyeyi be, arafatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco, agaruka asa n’uwakosotse, avuga ko bongeye gutungurwa no kumva yishe uyu mubyeyi.

Gitifu yihanganishije Umuryango wabuze uyu mukecuru, agira inama urubyiruko rufite iyo myitwarire mibi  yo kuyihindura ahubwo bakerekeza ibitekerezo ku murimo ubatunga n’ibiteza  imbere igihugu.

Umurambo wa Uwimana Bibianne wahise ujyanwa mu Bitaro by’i Kabgayi kugira ngo usuzumwe.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?