BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

admin
Last updated: August 5, 2022 10:40 am
admin
Share
SHARE

Umusirikare mu ngabo za Congo, FARDC yarashwe ku wa Kane nimugoroba ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda atabifitiye uburenganzira.

Imbunda-AK47

Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu bantu babonye umurambo w’uwo musirikare, avuga ko yarasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana.

Ngo byabaye mu masaha ya saa cyenda n’igice ku wa Kane ubwo uriya musirikare wa Congo yarimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

UMUSEKE wavugishije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga kuri iki kibazo, ariko ntiyagira byinshi akivugaho.

Ati “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo w’uriya musirikare waraye uhawe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.

Ku ruhande rwo muri Congo, Umunyamakuru Kabumba Justin ukora inkuru zo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, asubiramo amagambo ya sosiyete sivile ko umusirikare wa Congo yarashwe n’abo mu Rwanda “i Kanyesheja”.

Iyo sosiyete sivile ikavuga ko umurambo we waba warageze ku butaka bw’u Rwanda “uhazanywe n’abamurashe mu buryo bwo guhisha ibimenyetso”.

Nubwo ibihugu bigerageza guhosha amakimbirane amaze igihe muri politiki y’ibi bihugu binyuze mu biganiro byo kumvikana bigirwamo uruhare na Angola, ku kibugaho umwuka w’uburakari nturatuza.

Muri iki Cyumweru ibinyamakuru byo muri Congo, nka Radio Okapi byanditse ko habayeho gukozanyaho hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi barinda umupaka, ariko ejo ku wa Kane Okapi yari yanditse ko haramutse umutuzo.

U Rwanda rushinja Congo gucumbikira FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, no kuyifa ibikoresho no gufatanya na yo ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23, ndetse no kugaba ibitero ku Rwanda.

Congo na yo ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23, ubu zimaze igihe zifite umupaka wa Bunagana.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Karake Jeanine says:
    August 8, 2022 at 9:14 am

    Kugeza magingo aya, ibihugu byacu byombi birabusanya mu mikorere! Kongo iyo ifashe abanyarwanda bayivogera, ibohereza mu Rwanda ariko ikibikaho ibimenyetso. Urwanda ruhita rurangiza ikibazo ndetse n’ibyari ibimenyetso bikagibwaho impaka yuko biba bizimiye. Nguko uko isi itangiye gushyigikira Kongo no kwikomaUrwanda. Dukwiye guhindura umuvuno!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?