BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

admin
Last updated: August 5, 2022 10:40 am
admin
Share
SHARE

Umusirikare mu ngabo za Congo, FARDC yarashwe ku wa Kane nimugoroba ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda atabifitiye uburenganzira.

Imbunda-AK47

Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu bantu babonye umurambo w’uwo musirikare, avuga ko yarasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana.

Ngo byabaye mu masaha ya saa cyenda n’igice ku wa Kane ubwo uriya musirikare wa Congo yarimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

UMUSEKE wavugishije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga kuri iki kibazo, ariko ntiyagira byinshi akivugaho.

Ati “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo w’uriya musirikare waraye uhawe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.

Ku ruhande rwo muri Congo, Umunyamakuru Kabumba Justin ukora inkuru zo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, asubiramo amagambo ya sosiyete sivile ko umusirikare wa Congo yarashwe n’abo mu Rwanda “i Kanyesheja”.

Iyo sosiyete sivile ikavuga ko umurambo we waba warageze ku butaka bw’u Rwanda “uhazanywe n’abamurashe mu buryo bwo guhisha ibimenyetso”.

Nubwo ibihugu bigerageza guhosha amakimbirane amaze igihe muri politiki y’ibi bihugu binyuze mu biganiro byo kumvikana bigirwamo uruhare na Angola, ku kibugaho umwuka w’uburakari nturatuza.

Muri iki Cyumweru ibinyamakuru byo muri Congo, nka Radio Okapi byanditse ko habayeho gukozanyaho hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi barinda umupaka, ariko ejo ku wa Kane Okapi yari yanditse ko haramutse umutuzo.

U Rwanda rushinja Congo gucumbikira FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, no kuyifa ibikoresho no gufatanya na yo ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23, ndetse no kugaba ibitero ku Rwanda.

Congo na yo ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23, ubu zimaze igihe zifite umupaka wa Bunagana.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Karake Jeanine says:
    August 8, 2022 at 9:14 am

    Kugeza magingo aya, ibihugu byacu byombi birabusanya mu mikorere! Kongo iyo ifashe abanyarwanda bayivogera, ibohereza mu Rwanda ariko ikibikaho ibimenyetso. Urwanda ruhita rurangiza ikibazo ndetse n’ibyari ibimenyetso bikagibwaho impaka yuko biba bizimiye. Nguko uko isi itangiye gushyigikira Kongo no kwikomaUrwanda. Dukwiye guhindura umuvuno!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?