BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amezi umunani arihiritse Sam watozaga Rwamagana atazi umushahara

Amezi umunani arihiritse Sam watozaga Rwamagana atazi umushahara

admin
Last updated: July 28, 2022 1:12 pm
admin
Share
SHARE

Mu mwaka w’imikino ushize 2021/2022, ikipe ya Rwamagana City ntabwo yorohewe n’ibihe yaciyemo ariko yirwanyeho kugeza ibonye itike yo kuzakina mu cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka.

Nsengiyumva François uzwi nka Sam [umutoza] yazamuye Rwamagana City ahembwa kwirukanwa
N’ubwo iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya Mbere, umutoza mukuru wa yo, Nsengiyumva François uzwi nka Sam ntabwo yigeze abanirwa neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko amezi umunani yihiritse uyu mutoza adahembwa kandi yanamaze gusezererwa muri iyi kipe.

N’ubwo havugwa ibirarane by’imishahara y’amezi umunani umutoza aberewemo na Rwamagana City, perezida w’iyi kipe, Uwimana Néhemie yemera ko hari ideni bafitiye Sam ariko atari amezi umanani.

Ati “Kugira umwenda si twe ba mbere, ndumva n’abandi bayigira. Amakipe yose agira imyenda. Tuzumvikana kandi tuzamwishyura.”

Uyu muyobozi n’ubwo yemera ko ikipe ibereyemo umwenda uyu mutoza wayizamuye, ahakana ko atari imishahara y’amezi umunani nk’uko byavuzwe.

Ati “Ntabwo ari amezi umunani. Nonese ko shampiyona ari yo mezi igira ni ukuvuga ko nta kwezi na kumwe twamuhaye? Ayo tumurimo tuyaziranyeho ariko si umunani. We ni ko avuga ariko nawe arabizi ko atari byo. Amafaranga turayamufitiye, tuyaziranyeho ariko ntabwo ari amezi umunani.”

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye uyu mutoza ko mu gihe cya vuba azaba yishyuwe ibirarane by’imishahara yose bamubereyemo.

Iyi kipe yamaze kubona abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru, Lomami Marcel nk’umwungiriza n’abandi bari bahasanzwe batarimo Sam wayizamuye.

Rwamagana City izakina mu cyciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?