BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Kicukiro: ADEPR Gashyekero yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Kicukiro: ADEPR Gashyekero yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

admin
Last updated: August 14, 2022 4:31 pm
admin
Share
SHARE

Itorero rya ADEPR Gashyekero ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse no kuremera imiryango itishoboye izahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Igiterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye

Iki giterane gifite umutwe ugira uti “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo”. Hazaba harimo ubuhamya, indirimbo n’ijambo ry’Imana.

Kizaba kuva ku wa 19-21 Kanama 2022 mu Murenge wa Gikondo mu Kagari ka Kagunga ku Itorero rya ADEPR Gashyekero.

Muri iki giterane hazakorwa urugendo ruzanyura ahazwi nko muri Sodoma rugamije ivugabutumwa ryo kubatura ababaswe n’uburaya, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Uru rugendo ruzanyura kandi mu santeri ya Gashyekero ahazwi nko kuri “Morgue”, hazavugirwa ijambo ry’Imana.

Muri iki giterane kandi hazatangwa ubuhamya bwa bamwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge “babikuwemo n’igiterane cy’ivugabutumwa cyakozwe na ADEPR Gashyekero mu minsi yashize.”

Icyo gihe abantu benshi barihannye bakira agakiza, bamwe muri bo biyemeje urugamba rwo gukangurira bagenzi babo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Abarimo Korali Siloam (ADEPR Kumukenke), Gatenga Worship Team n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Emerita Mukazayire bitezwe muri iki giterane.

Korali zo muri ADEPR Gashyekero nazo zizahimbaza Imana mu ndirimbo zihembura imitima y’abemera Mana.

Iki giterane kandi kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pasiteri Mugabe, Ev Damascene na Ev Bosco.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Anastase Hagenimana umuyobozi muri ADEPR Gashyekero yavuze ko gutegura iki giterane ari mu  rwego rw’ivugabutumwa rikangurira abantu kureka ibiyobyabwenge.

Ati “Ni igiterane cyo mu rwego rw’ivugabutumwa ariko cyo kurwanya ibiyobyabwenge, twagitekereje kugira ngo abantu bagendere kure ibiyobyabwenge bagana inzira y’ijuru.”

Yakomeje avuga ko abantu bakeneye gukizwa, bakava mu busambanyi bakamenya Umwami Yesu bakava mu byaha.

Ati “Muri ibyo byaha nyine ikijya kizengereza abantu kikangiza ejo hazaza h’igihugu ni ibyo biyobyabwenge n’ubusambanyi butuma habaho inda zitateguwe, abantu bakeneye kubana n’Imana.”

Abaturage batishoboye basaga 50 bazahabwa ubwisungane mu kwivuza, iki gikorwa kiba buri mwaka kuri ADEPR Gashyekero.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Estache karera says:
    August 14, 2022 at 5:48 pm

    Ivugabutumwa rifite intego yo gukura abantu mubiyobyabwenge byababase niryiza ryo ADEPR gashyecyero Imana Ibashyigikira mubwire abantu ko muri yesu harimo amahoro

    Reply
  • gatama esdras says:
    August 14, 2022 at 6:51 pm

    Ntabwo igiterane gishobora guhindura abantu.Ni ukujya kwiyumvira umuziki mwiza gusa.Dore igisubizo cyiza.Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ibiyobyabwenge,ubusambanyi no kubyara.Abo bana mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi rukumbi.

    Reply
  • Emmanuel baziki says:
    August 15, 2022 at 2:39 pm

    Ariko igiterane nacyo ningombwa kuko hariho abantu bakizwa ariko ababyeyi babo badakijijwe

    Reply

Leave a Reply to Estache karera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?