BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe muri CHOGM zishe uburenganzira bwa muntu – Raporo

Zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe muri CHOGM zishe uburenganzira bwa muntu – Raporo

admin
Last updated: January 13, 2023 3:49 pm
admin
Share
SHARE

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Right Watch (HRW), muri raporo yayo ya 2022 ku burenganzira bwa muntu, washinje u Rwanda kwima abanyamakuru uburenganzira igihe habaga inama ya CHOGM.

Human Right Watch yakunze kenengwa kuvuga ibitagenda gusa iyo ikora raporo ku Rwanda

Human Right Watch ivuga ko muri Kamena ubwo mu Rwanda rwakiraga inama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM, abanyamakuru bakumiriwe kwinjira mu gihugu ngo bayitabire.

Muri iyi raporo y’amapaje agera muri 300, uyu muryango ugaruka ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Human Right Watch, Tirana Hassan, muri raporo avuga ko “Abanyamakuru Mpuzamahanga bakumiriwe kwinjira mu Rwanda hagamijwe kwirinda ko bakora mu bwisanzure.

Avuga kandi ko mu gihe cy’inama ya CHOGM, amashuri yafunzwe kandi abari mu magereza bakabuzwa gusurwa.

Raporo ya HRW ivuga  ko  uretse kuba imiryango Mpuzamahanga yaragize impungenge ziterwa no kuba hari uburenganzira bwa muntu bwahonyorwaga mu gihe cy’inama, ngo hanabaye gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhuhotera abakene mu gusukura umujyi wa Kigali.

Mu bindi Human Rights Watch ivuga muri raporo yayo, ngo ni uko mu Rwanda “urubuga rwa politike rugifunze”, ikanavuga ko hari abanyamakuru, abatanga ibitekerezo, n’abanyepolitike bafunzwe bazizwa ibitekerezo byabo.

Leta yahagaritse amashuri y’i Kigali mu gihe inama ya CHOGM izaba iri kuba

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
Utuntu n'utundi

Yakatiwe gufungwa amezi abiri azira umubyibuho w’imbwa ye ukabije

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?