Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, yagaragaje ko igihugu cye gishimira cyane uruhare Perezida Paul Kagame yagize, mu kugifasha kumvikanisha ijwi ryacyo mu rugamba rwo gukurirwaho ibihano by’ubukungu.
Mu 2000 ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, yafashe icyemezo cyo kwisubiza ibikingi byari mu maboko y’abazungu bari barabigabanye mu gihe cy’ubukoloni, bisubizwa abahinzi b’abirabura.
Ni icyemezo cyakurikiye umwuka mubi hagati ya Zimbabwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australie, Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ibyo bihugu ntibyatinze gufatira ibihano Zimbabwe kuko mu 2001, Amerika yayifatiye ibihano by’ubukungu, bigeze mu 2002 EU ikurikiraho n’ibindi bihugu. Ibyo bihano byazahaje bikomeye ubukungu bwa Zimbabwe ndetse n’uyu munsi ibyo bihano biracyariho.
Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yayoboraga Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na nyuma y’izo nshingano, yashyize imbaraga mu kumvikanisha ijwi rya Zimbambwe, asaba ko ibyo bihano byakurwaho.
Ku wa 6 Kanama 2025, Minisitiri Prof. Dr. Amon Murwira yagaragaje ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu kumvikanisha ijwi ry’igihugu cye ngo gikurirweho ibyo bihano byari bikomeje kugeza igihugu ahabi.
Ni ingingo yagarutseho ubwo ibihugu byombi byashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye mu muhango wabereye i Kigali.
Ati “Amagambo ye ni ingenzi cyane muri ubu bufasha, ku mpamvu z’ubutabera ni ingenzi kubera ko ikintu cyo gukuriraho ibihano Zimbabwe yari yarafatiwe, ubusabe bwa Perezida Kagame bwari ubusabe busobanuye byinshi. Kandi mukwiye kumenya ko ku mugabane wa Afurika binyuze muri AU uwo mwanzuro wamaze gutorwa binyuze mu bufasha bw’abayobozi batandukanye nka Perezida Kagame.”
Yakomeje agaragaza ko no ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2025 hashobora gutorwa umwanzuro ukuraho ibyo bihano
Ati “Uyu ni umusaruro ukomeye waturutse no ku busabe bwa Perezida Paul Kagame, mu gutuma habaho ubutabera kandi bukanashyirwa mu bikorwa. Nk’uko nabivuze u Rwanda ni urugero rwiza rw’igihugu gishobora guhagarara kikamagana akarengane, kigahamagarira amahoro n’ubutabera mu ngeri zinyuranye. Rero gukurirwaho ibihano ni rumwe muri izo nzego.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa bahuriye ku kintu cyo kwita ku baturage babo ndetse no kumva ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwishakamo ibisubizo mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier, Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo bya Afurika.
Yakomeje ashimira Zimbabwe anagaragaza ko yagize uruhare runini mu guharanira umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SADC na Afurika muri rusange.
Ati “Nshimira Zimbabwe ku buyobozi bwiza mwagaragaje mu gihe musoje manda yanyu nk’ubuyobozi bwa SADC, ndetse no kuba mwarakiriye Inama y’Abaminisitiri ba EAC-SADC ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo [yahuje impande zombi kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Werurwe].”
Yagaragaje ko u Rwanda rushimishijwe no kuba igihugu gishyigikiye ihame rivuga ko ibibazo bya Afurika bigomba gusubizwa n’ibisubizo by’Abanyafurika.
Kugeza ubu u Rwanda na Zimbabwe bifitanye amasezerano y’imikoranire arenga 25 harimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere ubufatanye mu nzego za Polisi, urwego rw’ingufu no guhana amakuru ku bijyanye na za gasutamo yashyizweho umukono ku wa 6 Kanama 2025.