
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushimuta Ramzan Kadyrov, umuyobozi w’Intara ya Chechnya mu Burusiya, avuga ko icyo gikorwa cyatanga ubutumwa bukomeye kuri Perezida Vladimir Putin.
Zelenskyy yabivuze ku wa Gatatu, asaba abafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba gushyira igitutu ku Burusiya, avuga ko byafasha kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Perezida wa Ukraine yagaragaje ko Amerika ishobora gushimuta Kadyrov kugira ngo byihutishe ibiganiro. Ashima igikorwa cya Trump muri Venezuela cyo gushimuta Perezida w’icyo gihugu, Nicolas Maduro.
Agira ati “Isi yose ishobora kubona igisubizo. Babikoze vuba cyane. Nibabikore no kuri Kadyrov… Wenda Putin ashobora kubyumva no kubyitaho.”
Uyu muyobozi wa Chechnya yahise asubiza vuba, ashinja Zelensky kugerageza guhungabanya ibiganiro aho kubishyigikira, amushishikariza gushyira mu bikorwa igikorwa no gufata icyemezo ku giti cye akamushimuta aho kwishingikiriza kuri Amerika.
Ati “Uyu muntu udafite ubwenge asaba ko ubutegetsi bwa Amerika bunshimuta. Mwibuke ko atigeze anagerageza kubikora ubwe, ntaranatekereza kubigerageza. Zelensky yerekanye ko ari umunyabwoba.”
Amerika yagabye igitero gitunguranye muri Venezuela mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse ingabo za Amerika zifata Maduro n’umugore we, bajyanwa i New York kugira ngo akurikiranweho ibyaha birimo ibiyobyabwenge n’ibyiterabwoba.
