BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Yatunguranye aseruka mu mwambaro ukoze mu mashara n’ibirere by’insina

Yatunguranye aseruka mu mwambaro ukoze mu mashara n’ibirere by’insina

admin
Last updated: August 16, 2022 10:02 pm
admin
Share
SHARE

Ubwo herekanwaga impano z’urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba umukobwa yatunguranye aseruka imbere y’akanama nkemuramoaka yambaye ikanzu ikoze mu mashara (Amakoma y’insina yumye) nk’umunyamideli.

Yaserukanye ikanzu y’amashara mu marushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi

Igihingwa cy’insina kuva na kera mu muco nyarwanda ni kimwe mu bikomokaho ibitunga benshi, bagikesha ibyo kurya nk’abakunda inyamunyo, injagi, inshakara n’andi mazina baha igitoki cyo kurya.

Ibi biba agatangaza ku bakunda agasembuye ka Kinyarwanda cyangwa se Urwagwa kuko barushimiye guhuza imiryango, usaba umugeni yitwazaga ikibindi cyarwo ndetse inshuti yawe yakugenderera ukayiramiza umukuzo (Igicuma) wuzuye akagwa.

Uwavuga ibyiza by’insina ntiyabirondora uko byakabaye kuko wanavuga ko inka n’andi matungo azikesha ibizitunga, uretse ibyo ariko amakoma y’insina uko asaza aruma maze bayashakira amazina bati ni “Amashara” cyangwa “Ibishangara” n’andi mazina bitewe naho uvuka.

Aya mashara uretse kuyacanisha, bakayifashisha batara ibitoki ngo bazenge inzoga nta wari uzi ko yagira akandi kamaro. Gusa ibi byanyomojwe n’umwana w’umukobwa Nyirabyo Fabiola, ubwo yaserukaga imbere y’akanama nkemurampaka mu marushanwa yo kugaragaza impano Art Rwanda Ubuhanzi yambaye umwambaro we yarengejeho ikanzu ikoze mu mashara n’ibirere.

Nyirabyo Fabiola ufite impano yo gukora imideli akora mu bitambaro binyuranye, yatunguranye ubwo yaserukaga mu mwambaro ukoze mu mashara, maze no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter za Art Rwanda Ubuhanzi bati “Imideli yo mu mashara yatwemeje! …  Yaserutse yambaye umwambaro we yawurengejeho amashara hejuru.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba batangariye agashya k’uyu mwana w’umukonwa watekereje kure akabyaza amashara n’ibirere umwambaro yaserukanye mu marushanwa. Fabiola ni umwe mu banyempano  bagaragaje impano zabo mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Kanama 2022, umuhango wabereye mu Karere ka Kayonza.

Ni amarushanwa arimo ibyamamare nk’Abakemurampaka nka Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, Mani Martin, Bushayija Pascal n’abandi.

Art Rwanda Ubuhanzi ni amarushanwa azenguraka mu Turere twose tw’igihugu atoranya abanyempano b’urubyiruko, aho abahiga abandi bafashwa kuyishira mu bikorwa ndetse abandi bakerekwa uko bayikomeza. Ni amarushanwa ategurwa ku bufatanye bwa Imbuto Foundation.

Hatoranywa impano mu ngeri zinyuranye harimo gushushanya, imideli, ubugeni, ubwanditsi, kuririmba, ubusizi n’inzindi zinyuranye.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?