BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > William Ruto yemejwe bidasubirwaho nka Perezida mushya wa Kenya

William Ruto yemejwe bidasubirwaho nka Perezida mushya wa Kenya

admin
Last updated: September 5, 2022 1:00 pm
admin
Share
SHARE

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, kivuga ko bidasubirwaho William Ruto ari we watorewe kuyobora Kenya.

Dr William Samoei Ruto, Perezida watorewe kuyobora Kenya

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Karambu Koome, yavuze ko Ruto wahagarariye ihuriro Azimio la Umoja ari we watsinze amatora yabaye tariki ya 9 Kanama 2022.

Tariki ya 15 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’amatora yigenga (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto yatsinze amatora n’amajwi 50.49%, naho Raila Odinga agira amajwi 48.85%.

Raila Odinga yavuze ko yibwe amajwi, yemeza ko ari we watsinze amatora, ndetse atanga ikirego.

Urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego cye.

BBC ivuga ko mu cyumweru gitaha hazaba umuhango wo kurahiza William Ruto nka Perezida mushya wa Kenya.

William Ruto yanditse kuri Twitter ijambo riri muri Bibiliya [Mark 10:27] rigira riti “Ku bantu ntabwo bishoboka, ariko ku Mana, ku bw’Imana ibintu byose birashoboka.”

Wiliam Ruto yatsinze amatora yo kuyobora Kenya

 

UMUSEKE.RW 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • IBYISI NZABANDORA says:
    September 7, 2022 at 1:00 pm

    Iyi nkuru irashimishije. Amahirwe masa kuri Ruto. Abanyakenya berekanye ko ibyifuzo byabo bidakwiye gupfikiranwa n’ubushake bwa Kenyata ku bw’inyungu ze bwite. Yari yahemukiye umuntu bafatanyije urugendo rukomeye kandi wamufashije. Ruto agaragara nk’utuje kandi wababarira ukurikije amagambo yavuze n’uburyo yitwaye muri iki kibazo. Amatora yabayemo imvururu yamuhaye isomo azababarire na Kenyata wari wamugambaniye babane neza Imana yerekanye ubushobozi bwayo! Odinga niyihangane kandi ntazateze akavuyo. Imana buriya ntiyamugeneye iriya ntebe!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?