BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya

William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya

admin
Last updated: September 13, 2022 2:03 pm
admin
Share
SHARE

William Ruto yarahiriye kuba umukuru w’igihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri asimbuye Uhuru Kenyatta wari Perezida w’icyo gihugu mu myaka 10 ishize.

Perezida William Ruto yarahiriye kuba umukuru w’igihugu wa Kenya

Uhuru Kenyatta wari visi perezida wa Kenyatta, yatangajwe ko yatsinze amatora muri Kenya ku wa 9 Nzeri 2022.

Raila Odinga, bari bahanganye yahakanye ibyavuye mu matora arega mu Rukiko rw’Ikirenga rwaje gushimangira ko William Ruto ariwe watsinze.

Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC bose bitabiriye irahira rya William Ruto, ubaye Perezida wa gatanu wa Kenya.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yagize amahirwe yo guhamya ubundi buryo bwo “guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri Kenya.”

Yunzemo ko ari ikintu kirambye kiranga politiki yo muri kiriya gihugu aho ubumwe ari ingabo ibunganira.

Abantu basaga ibihumbi 60 biganjemo abashyigikiye Perezida mushya, bari bambaye imyambaro y’icyatsi n’umuhondo babyina indirimbo zo kumushimagiza.

Bavuga ko ari umucunguzi wa rubanda rugufi akaba n’umugabo usobanukiwe umubabaro n’ubuzima bw’abanya-Kenya.

Polisi muri Kenya yari yasabye abaturage gukurikira umuhango bari mungo zabo nyuma y’uko saa 05:00 za mugitondo Stade yari yuzuye.

Nyuma yo kurahira Nyakubahwa Perezida William Ruto yagize ati “Uyu ni umunsi Uwiteka yaremye, reka twishime kandi tunezerwe.”

Perezida William Ruto avuga ko azaba perezida wose nta kuvangura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • karame says:
    September 13, 2022 at 4:46 pm

    Presidents benshi barahirira kuli Bible.Ikibazo nuko nyuma yaho benshi muli bo bakora ibyo bible itubuza.Urugero,president George Bush yarahiriye kuli bible,nyuma atera Irak yica abantu batabarika.Usanga ubukristu butajyana na politike.Muli politike haberamo inzangano,intambara,ubwicanyi,kwikubira,etc…,nyamara Imana ibitubuza.Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuli kwivanga mu by’isi,ahubwo bagashaka ubwami bw’imana,buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,akaba aribwo butegeka iteka ryose nkuko Daniel 2:44 havuga.Hagati aho,Imana ireka abantu bagategeka isi,kugirango mu isi habeho order.

    Reply

Leave a Reply to karame Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?