BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > William Ruto aragirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi

William Ruto aragirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi

admin
Last updated: November 21, 2022 7:57 am
admin
Share
SHARE

Perezida William Ruto yageze i Kinshasa ku Cyumweru, mu rwego rwo gushaka amahoro mu karere.

Perezida William Samoei Ruto ubwo yari ageze i Kinshasa

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa, bivuga ko Perezida wa Kenya ari mu ruzinduko rw’akazi ruri mu rwego rwo gutegura ibiganiro by’i Nairobi bigamije kumvikanisha ubutegetsi buriho muri Congo n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Perezida Ruto na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi bagirana ibiganiro bya babiri, bikabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation.

Nyuma intumwa z’ibihugu byombi na zo ziraganira.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bivuga ko Perezida Ruto yiyemeje kubaka umubano wa hafi hagati ya Congo na Kenya, ndetse no gushyigikira inzira zo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Abasirikare ba Kenya bakambitse i Goma mu rwego rw’ingabo z’Akarere zemejwe n’ibihugu mu gufasha mu nzira y’amahoro muri Congo.

Izi ngabo za Kenya zatangaje ko zitajyanywe no kurwanya M23 ko ahubwo zizafasha mu kubona ibisubizo bya politiki, no mu nzira zo kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba, byakwanga ku neza, hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

Gen Nyagah yashimangiye ko ingabo za Kenya “Intego ya mbere atari ukurwanya M23”

Mu cyumweru gishize, nabwo Perezida Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba yaragenwe nk’umuhuza mu bibazo bya Congo, yasuye Kinshasa, ndetse ajya n’i Goma kuvugana n’abantu batandukanye no kureba uko ubuzima bw’abakuwe mu byabo bwifashe.

Kenyatta yasabye inyeshyamba kurambika intwaro hasi zikayoboka ibiganiro kubera ko, imbunda n’amasasu bitazana amahoro.

Kenyatta yasabye M23 kurambika intwaro hasi hakaba ibiganiro

Perezida William Samoei Ruto yiyemeje gufasha Congo kugera ku mahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: William Ruto na Tshisekedi biyemeje kugarura amahoro vuba – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?