Umuyobozi w’urubyiruko i Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, rikorana na Leta ya RDC.
Uyu muyobozi yishwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, arashwe n’abo barwanyi bo mu mutwe witwa Mouvement d’Action pour le Changement (MAC).
Amakuru avuga ko nyakwigendera yarashwe ku manywa y’ihangu mu gihe yari arimo atembera mu gace ka Kimua.
Urubyiruko rwo muri ako gace rwahise rwivumbagatanya, rutana mu mitwe n’abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe bazengereje abaturage.
Muri ubwo bushyamirane, abasirikare ba FARDC bahagobotse, ariko nabo bavunderezwa ibitutsi kuko na bo bari mu babuza abaturage umutuzo ndetse bakabakorera ihohoterwa.
Ubu bwicanyi buje nyuma y’igihe gito aba Wazalendo basubiranyemo muri aka gace, aho hari uwarashe bagenzi be, umwe ahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka.
Kugeza ubu, mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu Ntara za Kivu zombi, haracyagaragara umutekano mucye n’ibikorwa byo kuburabuza abaturage, cyane cyane abakekwaho gukorana na AFC/M23.