BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Vital Kamerhe yakiriwe nk’umwami ageze i Goma – Ubutumwa kuri M23

Vital Kamerhe yakiriwe nk’umwami ageze i Goma – Ubutumwa kuri M23

admin
Last updated: September 13, 2022 6:04 am
admin
Share
SHARE

Perezida w’Ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), Vital Kamerhe uheruka kuva muri gereza, yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi ageze i Goma.

Vital Kamerhe yigeze kwiyamamariza kuyobora Congo Kinshasa

Kumwakira byabereye ku kibuga cy’umupira, Stade Afia de Goma.

Yasabye abarwanyi ba M23 gushyira intwaro hasi iby’imishyikirano bikaba nyuma ariko bashyize amahoro imbere.

Kamerhe wabaye Umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mbere y’uko amufunga amushinja kunyereza amafaranga ya Leta, yavuze ko imishyikirano na M23 ishoboka ariko yabanje gushyira intwaro hasi.

Yagize ati “Niba koko muri Abanyekongo nk’abandi, mushyire intwaro hasi. Ibibazo byanyu tuzabireba nyuma yo gushyira intwaro hasi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba M23 kureba aho muvuye no kureba aho mugana.”

Andi magambo Kamerhe yabwiye M23 ni ukubabaza niba bishimiye ko abavandimwe babo babazwa n’intambara, kugera ubwo bahunga imirwano bagatorongerera mu mashyamba.

#RDC: Goma avec @VitalKamerhe1 pic.twitter.com/IcENQkaGWO

— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) September 12, 2022

Yavuze ko uko ibintu bimeze ubu, inyeshyamba za M23 zikwiye kumva ko nta gisubizo zabona ku byo zisaba mu gihe zikigenzura umujyi wa Bunagana, ndetse zigahungabanya umutekano w’akarere.

Amezi abaye atatu inyeshyamba za M23 zigenzura Bunagana, zayifashe mu ijoro rya tariki 12 rishyira tariki 13 z’ukwezi kwa gatandatu, 2022.

Vital Kamerhe w’imyaka 63, avuka i Bukavu, akaba afite imbaga y’abantu bamukunda mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri Mata, 2020 yarezwe ibyaha bya ruswa ndetse afungirwa muri gereza ya Makala i Kinshasa.

Ibyaha byaje kumuhama muri Kamena 2020 akatirwa imyaka 20 y’igifungo ndetse n’imirimo y’agahato bivugwa ko yanyereje agera kuri miliyoni 48 z’amadolari, ariko we akabihakana avuga ko ari ikibazo cya politiki.

Ubwo inyeshyamba za M23 zari zisumbirije ubutegetsi bwa Kinshasa, muri Kamena 2022, Urukiko rw’ubujurire rwahanaguyeho ibyaha Vital Kamerhe ndetse rutegea ko arekurwa.

Nyuma yakomeje kuba umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse yanamutumiye mu bukwe bw’umukobwa we.

Mu ngendo arimo mu Burasirazuba bwa Congo, Vital Kamerhe yavuze ko ajyanye ubutumwa bw’amahoro bwa Perezida Félix Tshisekedi.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?