BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Visi Perezida wa Kiyovu aricuza kuza mu mwanda

Visi Perezida wa Kiyovu aricuza kuza mu mwanda

admin
Last updated: November 28, 2022 8:45 am
admin
Share
SHARE

Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya Général  uherutse gutorerwa umwanya wa Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports asimbuye Mutijimana Hector, yavuze ko yicuza kuba yaraje mu cyo yise umwanda.

Visi perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ahamya ko ashobora kuva mu cyo yise umwanda

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku yindi nshuro, umwuka si mwiza mu ikipe ya Kiyovu Sports uhereye muri komite nyobozi y’iyi kipe yo ku Mumena.

Ubusanzwe mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports, habanza kuvugwa byinshi biterwa no kuba iyi kipe ya KNC yarifatiye iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.

Aganira n’umunyamakuru wa RadioTV10, visi perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya Général yavuze ko ari mu bemeza ko uyu mukino wabayemo ibindi bisa nko kuwugurisha ndetse ibiri buvemo bikaba byari bizwi na bamwe [match fixing].

Ati “Abantu barakubwira ngo Bruxelles bakize. Sinzi ikindi kibyihishe inyuma. Njye ni bwo nkiza mu buyobozi bwa Kiyovu ariko ni ibyavugwaga mbere y’uko nza. Ariko sinakwemera kuba muri uyu mwanda biramutse bihari koko.”

Uyu yakomeje avuga ko kuba Gasogi United ikomeje gutsinda Kiyovu Sports atari uko ikipe imwe ari insina ngufi ahubwo hari ibindi byinshi biba biri inyuma y’amarido bitandukanye n’inyuma.

Ati “Ntabwo turi insina ngufi kuri Gasogi. Hari ibintu byinshi bibera mu mupira wacu. Ntabwo Kiyovu ari ikipe yo gutsindwa na Gasogi. Ndi muri bamwe bemeza ko ari match fixing. Hari byinshi twaganiriye mu nama mbere y’uyu mukino ariko nta na kimwe cyakurikijwe.”

Kuva Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya Mbere, imaze gutsinda Kiyovu Sports inshuro eshanu mu munani bamaze guhura, indi iyitsinda rimwe gusa banganya imikino ibiri.

Gasogi United ikomeje kwibasira Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?